Davido yatangije umushinga w’urubuga nkoranyambaga

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats David Adeleke uzwi cyane nka Davido, yashyize ahagaragara umushinga w’urubuga nkoranyambaga rwe bwite yise Chatter.
Ni ibyo yatangarije abakunzi be ndetse n’abamukurikira ku rubuga rwe rwa X, ku mugoroba w’itariki ya 12 Nyakanga 2024.
Muri ubwo butumwa yanditse agira ati: “Ubu Chaerter iraboneka muri App store aho waba uri hose ku Isi, hashize amezi atanu niga kuri uyu mushinga, nshyiramo imbaraga zanjye zose none amaherezo irabonetse, ubu warukoresha rukaguhuza n’inshuti zawe.”
Davido avuga ko urwo rubuga atari urwe wenyine ahubwo arufatanyije n’inshuti ye magara Sir Banko
Ku bijyanye n’umwihariko warwo Davido avuga ko ku banyamuziki ruzafasha cyane mu gusangiza amashusho adatakaje umwimerere kandi rukanayungurura ijwi neza cyane, hakaniyongeraho ko ruguhuza n’abantu benshi.
Chatter ibaye umushinga wa gatatu wa interineti wa Davido mu mezi umunani ashize, kuko awushyize ahagaragara nyuma yo kugerageza gukora ifaranga ry’ikoranabuhanga (Crypto currency ) yise $ DAVIDO, igiceri cyaje gutakaza agaciro nyuma y’iminsi mike gitangiye gukora.
Ibyo byatumye abaturage bamutakariza icyizere ndetse bakanamushinja uburiganya.
Ni urubuga ashyize ahagaragara mu gihe hatarashira ukwezi akoranye ubukwe n’umugore we Chioma kuko babukoze tariki 25 Kamena 2024, bubera mu kirwa cya Victoria i Lagos.