21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Bimera bite gutembera mu kilometero hejuru ya Pariki y’Igihugu y’Akagera?

28 Mata 2022 - 02:51
Bimera bite gutembera mu kilometero hejuru ya Pariki y’Igihugu y’Akagera?
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uburyo bushya bwo gutembereza abantu mu Kirere cy’u Rwanda bari mu mitaka imeze nk’ibipurizo yitwa “Hot Air Balloon”, abenshi mu Banyarwanda bagaragaje ko bishimiye ubwo bunararibonye bw’amateka bugeze mu Gihugu bwa mbere, ari na ko abandi bibaza ibibazo byinshi birimo umutekano n’ibindi umuntu yibaza mbere y’uko agerageza.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko umuntu utembereye hejuru ya Pariki y’Igihugu y’Akagera atwawe na “Hot Air Ballon”, abasha kugera muri metero 1000 (ikilometero) uvuye ku butaka. Muri iyo ntera aba yitegeye ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda kuko yihera ijisho urusobe rw’ibinyabuzima rugaragara muri Pariki uhereye ku nyamaswa eshanu nini zihabarizwa, imisozi, ibiyaga n’ibindi.

Iki ni kimwe mu bikorwa bikunzwe cyiyongera kuri serivisi zigenerwa abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera, kikaba gikunze gutangira guhera saa kumi n’imwe n’iminota cumi n’itanu za mugitondo (5:15 AM) kikaba gishobora gukomeza kugeza igihe izuba riri burasire.

Uwiragiye Peter, umwe mu bayobora bakanatwara ba mukerarugendo basura ibyiza by’u Rwanda bitandukanye akaba no mu ba mbere basogongeye kuri ubu bunararibonye bushya, agerereranya “Hot Air Ballon” n’umutaka munini, hasi uba ufite igisanduku (box) abantu bahagararamo ari na ho hari utugunguru ducometse kuri moteri idufasha kuzamura imyuka ishyushye.

Iyo myuka ishyushye ni yo yuzura muri wa mutaka maze ukabyimba nk’igipurizo ariko cya gisanduku kiba kiriho imigozi abasore bafata kugira ngo bagenzure uko kizamuka mu kirere nyuma yo kwibumbabumba.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Uwiragiye yavuze ko icyo gipurizo kiba kigenzurwa n’inzobere mu kubitwara no kubikanika ari na yo iba igenzura ingano y’imyuka ishyushye yinjizwa mu gipurizo.

Ati: “Iyo kimaze kubyimba cya gisanduku abantu binjiramo kiba gifashwe n’imigozi n’abasore bari hasi, imyuka ni yo igifasha kuzamuka hanyuma abafashe imigozi bagatangira kukirekura gahoro gahoro kugira ngo gitangire guhaguruka  kugeza igihe ba basore bakirekura kigatangira kuyoborwa na ya nzobere.”

Igikurikiraho ni ugutembera, hanyuma cyagera ahantu cyagenewe kugwa, ya mpuguke ijyana n’abatembera ikagabanya umwuka ushyushye kikamanuka gake gake kugeza kigeze hasi.

Gikozwe ku buryo uwo mwuka ushyushye ari wo ushobora kugitwara ukanatanga uburinganire mu kirere kiba cyuzuyemo undi mwuka ukonje.

Umwuka ushyushye ni wo utuma igipurizo kibasha kuzamukana abinjiye mu gisanduku

Uwiragiye akomeza avuga ko nta gisa no kugendera muri iki gikoresho gikora gusa mu gihe hatari Izuba kuko rishobora kucyangiza bitewe n’ubushyuhe bwaryo bwahura n’ubuva muri twa tugunguru bigateza ikibazo.

Hot Air Balloons zabayeho mbere y’indege

Hot Air Balloons zibarwa mu buryo bwa kera cyane bwo gutwara abantu mu kirere kuko aba mbere bakoresheje ubu buryo ari abo mu mwaka wa 1783, ikinyejana cyose mbere y’uko abantu ba mbere bagenda mu ndege.  

Taliki ya 21 Ugushyingo ni bwo umuntu wa mbere wagiye muri Hot Air Balloon yagaragaye mu kirere cy’i Paris mu Bufaransa kikaba ari cyo gihangano cya mbere cyakozwe n’abavandimwe bitwa “Montgolfier Brothers”.

Amateka agaragaza ko icyo gipurizo cyari gitwaye abagabo babiri ari bo François Pilatrê de Rozier na François Laurent. Icyo gihe bari bahagaze mu gisanduku cy’uruziga kiziritse munsi y’igipurizo cyari gikozwe mu mpapuro no mu mwenda wa nilo (nylon/silk).

Icyo gipurizo cyageze muri metero 152.4 z’ubutumburuke, kigenda mu kirere iminota 25 mbere yo kongera kumanuka ku butaka nta ngorane zihabaye. Icyo gihe cyari kimaze kugenda intera y’ibilometero bisaga 8.8.

Nubwo Hot Air Balloon z’iki gihe zaturutse kure uhereye kuri iyo ya mbere yazengurutse ikirere cy’i Paris, izikoreshwa ubu ni izavuguruwe guhera mu myaka ya 1950. Icyo gipurizo kiba gikozwe mu mwenda wa nilo, hakaba hari n’ibikomoka kuri peteroli bitwikwa bikabyara gazi yivanga n’umwuka ugashyuha ari na wo uzamura abantu mu kirere.

Uko cya gisanduku kijyamo abantu kigira ibilo bike, ni byo bigena uko umuyaga wihutisha cya gipurizo ndetse binavugwa ko ari na byo bituma icyo gikoresho kirushaho kuramba.

Abahanga mu gutwara ubu buryo bushya bw’ubwikorezi mu Rwanda, bavuga ko icyo gipurizo gishobora guhaguruka gusa iyo umwuka ujya mu gipurizo ushyushye bihagije. Uburyo iki gipurizo gitembera mu kirere bigenwa akenshi n’umuyaga, icyo umupilote akora ni ukugabanya cyangwa kongera ubutumburuke (altitude) kigenderaho.

Ubushakashatsi bwakozwe mu myaka itandukanye bugaragaza ko Hot Air Balloons ari bwo bwa mbere butanga umutekano usesuye mu bwikorezi bwo mu kirere cyane ko aho bukorwa cyane usanga ikigereranyo cy’impanuka gishobora nk’imwe mu mwaka.

Uwiragiye Peter ahagaze mu mwenda wa HotAir Ballon nyuma yo kugaruka ku butaka

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) gishinzwe Umutekano wo mu Muhanda (NTSB) cyatangaje ko hagati y’umwaka wa 2002 n’uwa 2016 abantu 16 ari bo bapfuye bazize impanuka zo mu kirere muri icyo Gihugu, mu gihe mu mwaka wa 1964 wonyine hari harabitswe abantu 775 bazize impanuka z’ibyo bipurizo.

Inzego zishinzwe ingendo zo mu kirere ziteganya ko kugira ngo iki gipurizo kibe gishobora gutwara abantu mu buryo busesuye kigomba kugenzurwa buri nyuma y’amasaha 100 y’ingendo kimaze gukora mu kirere ndetse n’abapilote babyo bakaba bagomba gutsinda ibizamini bakora buri myaka ibiri kugira ngo bahabwe ibyangombwa byo kwemererwa kubitwara.

Uretse ayo mabwiriza, ibipurizo bigezweho bikorwa mu bikoresho bijyanye n’igihe ndetse umwenda wa nilo bikozwemo si usanzwe, witwa “ripstop nylon”, ukaba waratangiye kumenyekana cyane mu myaka 1980 bitewe n’uburyo ukomeyemo kandi ukaba worohereye ku buryo bworohereza ya myuka ishyushye kuwuhaga.

Ubu hasigaye hifashishwa ibitebo biboshywe kijyambere aho gukoresha ibisanduku biremereye bikozwe mu byuma nubwo hari aho bigikoreshwa. Igishobora gutera impanuka kuri ibi bikoresho ni ikirere kibi gusa, ni ukuvuga imvura nyinshi, umuyaga w’ishuheri, inkuba, urubura n’ibindi.

Iyo iteganyagihe rikozwe neza, ubu buryo bushya bw’ubwikorezi bwo mu kirere bunyura ba mukerarugendo ntibushobora kurangwa n’ikibazo icyo ari cyo cyose kuko ibi bipurizo bigenda ku muvuduko uringaniye.

Abakunda umunyenga utangwa na Hot Air Balloon basabwa iteka gukorana n’ibigo bifite uburambe n’ubunararibonye nka Royal Balloon Rwanda yubatse izina ryiza muri Turikiya no mu bindi bice bitandukanye by’Isi.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Comments 1

  1. Ngabu Nziza says:
    3 weeks ago

    Bisa amafr angahe yo kwishyura kg utemberezwe mu kirere cya park akagera muri iyo ballon?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.