Mu Rwanda twahisemo kuzaba uko dushaka kuba- Kagame

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wawo, Paul Kagame wiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko nta muntu ugomba guhitiramo Abanyarwanda uko bagomba kubaho, ahubwo ko bihitiramo.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamarizaga i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, akaba ari na wo munsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza muri gahunda yatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2024.
Umukandida Paul Kagame yavuze kuri bamwe bumva bagena uko Abanyarwanda babaho, ariko bidakwiye, kuko bo ubwabo bafite amahitamo ababereye.
Yagize ati: “Mu Rwanda twahisemo ngo tuzaba uko dushaka kuba, ntabwo ari uko umuntu wundi uwo ari we wese yashaka kutugenera uko tuba ibyo rero si njyewe ubyumva gutyo gusa, si FPR gusa ni mwese n’utari njye. […] U Rwanda na kera, Abanyarwanda bari bamwe, ntibivuze ko batari batandukanye ariko iyo byageraga ku Bunyarwanda, babaga ari bamwe. Imyaka rero ibaye myinshi tutari bamwe, ubu twasubiye kuba bamwe.”
Yakomoje kuri bamwe bibwira ko bidashoboka ko abantu bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza n’umubare mwinshi nk’uko bigenda ku Muryango FPR-Inkotanyi, ariko ko ibyo bigaragaza ko Abanyarwanda bafite icyerekezo kimwe cyo guharanira umutekano, amajyambere, bashyize hamwe.
Yagize ati: “Ubundi aho ibyo byose byaturutse batubwira ko ariko biri, baranatubeshya kuko ari igihugu gifite ishyaka rimwe cyangwa abiri ahora asimburana ku butegetsi, rimwe rikaba ku butegetsi igihe. Ariko byagera muri Afurika, byagera mu Rwanda bakatubwira ngo amashyaka agomba kuba menshi, kandi bo bafite abiri ahora asimburana ndetse byanagira umugambi,[….] byashaka kugirira nabi ibindi bihugu, ya mashyaka 2 akishyira hamwe kuko aba afite umugambi wo kugirira abandi nabi.”
Yongeyeho ati: “Byagera mu Rwanda, kubera amateka yacu, uko tugenze imyaka 30 ishize ariko n’imyaka yabanje mibi, [….] Aho tugeze icyabiteye ni ukwishakamo ibisubizo byacu nk’Abanyarwanda tukaba tugeze aha bigatuma abantu bumva tubaye uko batadushakaga ko tuba.”
Perezida Paul Kagame yagarutse ku mugani w’Ikinyarwanda ashaka kugaragaza ko ibimaze kugerwaho ari byinshi kandi haratangiriwe ku busa.
Ati: “Umugani nabaciraga w’inyeri yabaye inyanja ni cyo bivuze, imyaka 30 ishize igitangira cyari ikintu gito cyane kubera akababaro, ariko ubu aho bigeze ntawutabibona, ntawutabona urugendo rwacu aho rutugejeje, rwo kubaka igihugu cy’Abanyarwanda, kibabereye ndetse nta n’undi duhutaje.”
Yavuze kandi ko Abanyarwanda barajwe ishinga n’ubumwe, umutekano n’amajyambere, abo bake bafite imyumvire idasobanutse nubwo bavuga Abanyarwanda ntawe byica.
Ati: “Ejobundi ni amatora Ni ho mpera njye mvuga ibizaba nyuma yayo ni yo mpamvu mvuga gukomeza ubumwe, gukomeza umutekano, imiyoborere myiza bishingiye ku guhitamo ari yo demokarasi. Ibyo abandi babavuga, batuvuga ntibikabateshe umwanya ntabwo byica, hica ubutindi, hica kubura umutekano, naho ubavuga nabi, ntawe byica [….] ahubwo abari muri ibyo byo kutuvuga nabi ni bo bicwa n’agahinda. Nababwira iki rwose.”
Umukandida Kagame yavuze kandi ko abo ari bake ndetse ko uko barushaho kuvuga Abanyarwanda nabi, bo barushaho kugira imbaraga.
Ati: “Ikindi abo ngabo ni na bake cyane, ni abatumva, ikindi batazi bari bakwiye kuba bamenya mu myaka 30 ishize kugera uyu munsi uko badukora ibyo ni ko tugira imbaraga kurusha.”
Yavuze ko by’umwihariko urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange ko azi neza ko bumva, abasaba gukomeza urugendo rw’ubumwe, urw’amajyambere n’umutekano usesuye.
Igikorwa cyo kwiyamamaza cyari kitabiriwe n’abantu bagera ku 400 000.

