NEC yashimiye abakandida ko bitwaye neza mu kwiyamamaza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashimiye bakandida bahatanira kuba Perezida wa Repubulika n’Abadepite ko bitwaye neza mu bikorwa byo kwiyamamaza, bibura amasaha make ngo bisozwe.
Ni ibikorwa bisozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024, aho amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga ku baba mu Rwanda mu gihe tariki ya 16 hazaba amatora y’Abadepite bahagaraye urubyiruko, Abantu bafite ubumuga n’abagore.
Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yabwiye abanyamakuru ko muri rusange hakurikijwe uko abakandida bitwaye mu bikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza.
Muri ibyo bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida batanzwe n’imitwe ya Politiki barimo Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka riharinira Demokarasi no Kurengera ibidukikije (DGPR) na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga. Abo biyongeraho abakandida depite batanzwe n’imitwe ya Politiki itandukanye yemewe mu Rwanda ishaka ko batorwa bakayihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite.
Umutwe w’Abadepite uba ugizwe n’Abadepite 80, muri ayo matora rusange hazatora 53, abandi 27 bazatorwa n’inteko zitora mu byiciro byihariye ni ukuvuga ko bazatora abahagarariye urubyiruko babiri, uhagarariye abantu bafite ubumuga umwe, n’abandi 24 bagize 30% by’Abadepite bose, batorwa baba bahagariye abagore.
Madamu Gasinzigwa yavuze ko abo bakandida mu minsi bamaze biyamamaza ari abo gushimirwa kuko bitwaye neza n’ubwo hataburamo inenge nke.
Ati: “Ibyo twaganiriye muri rusange byagenze neza, bariyamamaje bakurikije amabwiriza bakoze ibijyanye n’icyo NEC yasabaga, n’ubwo hatabura rimwe na rimwe kuba hari umukandida uvuga ko hari ikitagenze neza, ariko icyo twari twubatse ni uko haramutse hari ikibazo icyo ari cyo cyose bamenyesha Komisiyo.”
Uwo muyobozi yavuze ko n’aho ibibazo byagaragaye ku bakandida bamwe na bamwe bamenyeshaga NEC ikabikemura, Gasinzigwa agahamya ko nta kibazo kidasanzwe cyabayemo.
Ku itariki ya 13 Nyakanga, ni umunsi hasorezwaho ibikorwa byo kwiyamamaza mu gihugu hose, NEC yasabye imitwe ya Politiki n’abakandida bigenga ko saa sita z’ijoro ibikorwa byose byo kwiyamamaza bahita bihagarika.
Madamu Gasinzigwa ati: “Ibirango byose n’ibindi byose bijyanye no kwiyamamaza birarangirana n’itariki 13 Nyakanga. Murabizi ko tariki ya 14 dutangira amatora ku Banyarwanda baba hanze, turizera ko babyubahiriza kandi twabiganiriyeho nta kibazo.”
Amatora azaba ku matariki ya 14 na 15 Nyakanga ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite biteganyijwe ko azajya atangira saa moya za mugitondo akarangira saa cyenda za nimugoroba.
Nyuma yaho amatora arangiye, hazatangira ibikorwa byo kubarura amajwi. NEC yatangaje ko itariki ya 15 Nyakanga Abanyarwanda bazarara bamenye uko bihagaze mu majwi, amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora mu gihugu hose azatangazwa tariki ya 20 Nyakanga, mu gihe amajwi ya burundu azatangazwa na NEC tariki ya 27 Nyakanga 2024.