Kicukiro: Mu masaha make ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barakira Umukandida

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi babukereye kwakira Umukandida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi wiyamamariza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Itsinda ry’Abanyamakuru ba Imvaho Nshya bageze kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagiye kubera ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi Saa kumi z’urukerera ahari hamaze kugera Intare ziteguye kwakira Intare nkuru.

Ni amagambo avugwa n’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kandi bakavuga ko biteguye gutora 100% Umukandida wabo kugira ngo akomeze abageze ku majyambere.

Kamurase Vivine waturutse mu Murenge wa Masaka yavuze ko Saa Saba yari kuri site kugira ngo yamamaze Paul Kagame.

Agira ati: “Umukandida wacu Intare nkuru yatumye nshobora kwiga ntekanye ntawe umbaza icyo ndicyo cyangwa ngo ampagurutse mu ishuri. Mu ijambo rimwe yagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda niyo mpamvu ngomba kumwamamaza.

Abagore yaduhaye ijambo turi mu nzego zifata ibyemezo, yakoze byinshi byiza ubu rero ngomba kumutora kuko ni umukandida w’ibigwi.”

Ibi abihuriraho na Maniragaba Juvens wo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro uvuga ko hari byinshi akesha Umuryango FPR-Inkotanyi harimo kuba yariteje imbere agakorera mu gihugu gitekanye kandi giteza imbere buri wese.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga nibwo ibikorwa byo kwiyamamaza birangira. Tariki 14 Nyakanga nibwo Abanyarwanda batuye mu mahanga bitorera Umukuru w’Igihugu bityo bakagira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyabo.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE