Abo mu Karere ka Gasabo barashimira Kagame wabagize aba VIP

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage baturutse hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Gasabo barashimira Paul Kagame wabahinduye abanyacyubahiro (VIP) kubera ko yabahaye Stade isakaye hose.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bafatanyije n’andi mashyaka umunani bari mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame nk’umukandida wabo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu byabereye kuri site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Akimara kuhagera Paul Kagame, Emma Claudine Ntirenganya uzwi nka Shangazi wari umuyobozi wa gahunda yashimiye Paul Kagame ku bw’ibikorwa remezo bitandukanye byubakiwe ako Karere birimo na Sitade Amahoro.

Mu magambo ye yagize ati: “Chairman uyu munsi ntabwo dufite icyo tuvuga n’icyo tureka kuko twebwe i Gasabo byose mwarabiduhaye, turanezerewe cyane. Reka mpere kuri Sitade Amahoro mwaduhaye, noneho duherutse kuyisura tugiye kureba ahadatwikiriye tuzajya tujya twatanze makeya turahabura, ubu ngubu kujya muri Sitade Amahoro waba winjiriye ubuntu, waba wishyuye inoti yawe ya 500 frw, uragenda ukicara ahatwikiriye nk’abandi  banyacyubahiro bose (VIP), mwarakoze kuduhindura aba VIP twese Chairman.”

Yongeraho ati: “Dufite Convention center, dufite Special economic zone hano i Gasabo, ntabwo ari aho byarangiriye no muri Politiki kuko Inteko Ishinga Amategeko iri hano i Gasabo ntacyo tudafite kuko n’aho mukorera mu Rugwiro naho hari hano i Gasabo.”

Akomeza avuga ko muri Gasabo badatinda mu magambo ahubwo bakora ibikorwa bikivugira, kuko abatabona ibikorwa by’iterambere Paul Kagame yakoze baba birengagiza ko bo bamushyigikira 100%, hanyuma abo birengagiza bakabareka bagakomeza iterambere bafatanyije na Perezida Kagame.

Emma Claudine yavuze ko muri Gasabo bishimira cyane kudahezwa birangwa mu miyoborere ya Paul Kagame ariko kandi byagera ku rubyiruko bikaba ibitangaza kuko abashyira no mu nzego zifata ibyemezo.

Yagize ati: “Turanezerewe cyane muri Gasabo ariko iyo tugeze ku rubyiruko biba akarusho, mwaruhaye agaciro, muruha inshingano na bo barabyemera bati ni twe Rwanda nk’uko imvugo yanyu ari yo ngiro, mubishyira mu bikorwa hanyuma mudushyira no mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo.”

Abaturage b’Akarere ka Gasabo bose basezeranyije Paul Kagame kuzamutora 100%, kuzarinda ibyo u Rwanda rwagezeho ndetse no gufatanya na we mu kurushaho kubaka iterambere.

Sitade Amahoro, kimwe mu bikorwa byubatswe mu Karere ka Gasabo muri iyi manda y’imyaka 7 (2017-2024)
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 12, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE