Junior Giti yavuze umwihariko w’Umuryango FPR-Inkotanyi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umusobanuzi wa filime mu Rwanda Bugingo Boni uzwi cyane nka Junior Giti, avuga ko mu minsi amaze ajya mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yishimiye umwihariko w’imibanire y’abanyamuryango b’uwo Muryango urangwa n’ubusabane.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro cyagarukaga ku busabane bwaranze ikiganiro abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga neza mu Rwanda bagiranye na Perezida Paul Kagame cyabereye ku Mulindi w’Intwari tariki 09 Nyakanga 2024.

Ubwo yagarukaga ku bakunda kuvuga ko akabya mu bikorwa byo kwiyamamaza, Junior Giti, yavuze ko ari umunyamuryango kandi ko agomba gukabya mu gihe agiye kuvuga ibyo umuryango wagezeho.

Yagize ati: “Buriya njyewe ndi umunyamuryango w’imbere, impamvu nsigaye nkabya ni iyingiyi. Hari ukuntu twishima mu tubari, mu nsengero, kandi akenshi nko mu nsengero ibintu Imana yakoze birahari, turanabibona pe! Ariko se basi ibyo FPR yakoze ntabwo tubibona? Ibyo  FPR yakoze biragaragara, ibyo muzehe yakoze n’ikipe ye twese tubibonesha maso yacu, naje gusanga ahantu usanga na Minisitiri yibyinira kuki wowe utabyina? Ubu ngubu  sasa twarisanzuye.”

Yakomeje agira ati: “[…] Hariya kwizihirwa biba bihari, aba ari ukwizihirwa k’umunyamuryango, kandi mu muryango mwese muba muri abana bangana ni na yo mpamvu wabonye ejo Paul Kagame ahura n’abanyamakuru n’abakoresha neza imbuga nkoranyambaga. Ikikwereka ko turi mu muryago, ejo yifotoranyije n’abo bose (Selfie) kubera ko ari mu muryango, ni ahantu ha mbere uzumva muzehe avuga izina rya buri muntu wese wamutambutse imbere ati ndakuzi.”

Ibyo ni bimwe mu byo Junior Giti aheraho ahamya ko bigaragaza ko Umuryango FPR-Inkotanyi utuma bisanzura, bakabyina, bakanezerwa, kuko bose baba biyumvamo ko bari mu muryango, kandi ko aho abakomeye bagera bakanezerwa bakabyina na bo bagomba kwizihirwa.

Bamwe mu banyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bagiye bashyira amafoto bifotozanyije n’umukandida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame.

Mu bashyize amafoto yabo bifotozanyije n’Umukuru w’Igihugu hamwe na Madamu we ahagaragara, harimo umunyamakuru Mutesi Scovia, Miss Rwanda 2020 Ishimwe Naomi ndetse n’abandi bagaragazaga amarangamutima batewe n’ibiganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Junior Giti avuga ko yahisemo kujya mu bikorwa byose byo kwamamaza Paul Kagame nk’Umukuru w’Igihugu ubereye u Rwanda  kuko ari Umunyarwanda kandi akaba azi ibyo yakoreye Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR-Inkotanyi ku bakandida Depite ndetse n’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bizarangira tariki 13 Nyakanga 2024 bikazasorezwa mu Karere ka Kicukiro bibanjirijwe n’ibizabera mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE