Zimbabwe yashimiye u Rwanda rwayoherereje toni 1000 z’ibigori

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yoherereje iya Zimbabwe toni zisaga 1000 z’ibigori mu kuyifasha guhangana n’ingaruka z’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe bwo hejuru y’inyanja ya Pasifika buzwi nka El-Niño.

Uyu munsi Zimbabwe kimwe n’ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byahuye n’amapfa yatewe na El-Niño yo mu 2023-2024, bituma imyaka myinshi ihera mu butaka, umutungo kamere w’amazi urakama ndetse n’ahari ubwatsi butoshye buruma.

Ubwo Abanyarwanda baba muri Zimbabwe n’inshuti z’u Rwanda bizihizaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga Frederick Musiiwa Makamure Shava, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Guverinoma yose n’Abanyarwanda, ku bw’icyo gikorwa cy’ubugiraneza bakoze.

Yagize ati: “Mu gihe twizihiza Umunsi wo Kwibohora, toni zisaga 1000 ziri mu nzira ziza muri Zimbabwe ziturutse i Kigali. Turashimira ubugwaneza bwa Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, kuri iki gikorwa cy’ubufatanye.”

Minisitiri F. M. Shava yakomeje ashimangira ko icyo ari igikorwa cy’Ubuntu u Rwanda rwagaragaje rusubiza ubusabe bwa Perezida wa Zimbabwe Emmerson Dambudzo Mnangagwa watabaje amahanga ayasaba ubufasha bwo kwikura muri ibyo bibazo by’amapfa yasigiye inzara abaturage benshi.

Yakomeje ashimangira ko Leta ya Zimbabwe yishimiye bidasubirwaho iyo nkunga ya toni zisaha 1000 z’ibigori, ashimangira ko izagira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho cy’ibiribwa mu miryango yagezweho n’ingaruka za El-Niño.

Minisitiri F.M. Shava yakomeje agira ati: “Iteka tuzahora tuzirikana iyi nkunga y’ubugwaneza yavuye mu bavandimwe bacu bo mu Rwanda.”

Yaboneyeho gushimira Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’intambwe yatewe mu myaka ishize u Rwanda rubohowe, ndetse no kuba Abanyarwanda barabashije kwigobotora ingaruka z’ibisigisigi byasizwe n’ubuyobozi bwa gikoloni mu myaka 30 ishize.

Hakaswe umutsima yizihizwa isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora

Yasabiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugira amagara mazima no kuramba, yishimira ko ubutwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe bugenda bukura umunsi ku wundi, yifuriza amahoro n’uburumbuke abaturage b’ibihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, yashimiye Leta ya Zimbabwe idahwema kuba hafi u Rwanda mu bihe bitandukanye, ashingiye ku rugero rw’uko mu minsi 100 ishize yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko tariki ya 4 Nyakanga ari umunsi ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y’u Rwanda, aho Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zatsinze Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Uyu munsi kandi wibutsa Abanyarwanda bose intambwe y’ubutwari yatewe na RPF Inkotanyi yo kongera kubaka Igihugu aho Abanyarwanda bose bunze ubumwe kandi barangwa n’ubudaheranwa, guca ubuhunzi ndetse no guharanira iterambere ritagira n’umwe riheza.

Yakomeje agira ati: “Kuri uyu munsi, twizihiza ubutwari, gukunda Igihugu n’ubwitange byaranze Intwari zacu zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikabohora u Rwanda. Ku ikubitiro, Abanyarwanda basobanukiwe ko ukwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rucecetse. Inkuru ya nyuma ya Jenoside ni iy’intsinzi irenze ukwemera.

Ni inkuru yo kwihangana no gukomera, kubabarira n’ubugwaneza, guca bugufi no no gutuza, gukora cyane no kugira ikinyabupfura gihamye, no gufungukira uguhanga ibishya bihoraho. Ni inkuru y’Abanyarwanda biyemeje guhindura igeno ryabo, ariko icy’ingenzi ni uko inkuru ya nyuma ya Jenoside ari iy’ubuyobozi wiza cyane.”

Amb. Musoni yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Zimbabwe byishimira umubano uzira amakemwa bifitanye, aho bimaze gusinyana amasezerano y’ubutwererane 26 afitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ingufu, ubutabera, ubukungu, umuco n’izindi.

Yashimiye Guverinoma ya Zimbabwe, Abadipolomate, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda badahwema guhurira hamwe buri mwaka bizihiza uyu munsi n’ibindi bikorwa bibahuza, aboneraho kwifuriza amagara mazima no kuramba Abakuru b’Ibihugu byombi.

Minisitiri F. M. Shava
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe Musoni James
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE