NATO: Ihuriro rya Atlantike rikajije umurego mu gushyigikira Ukraine

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, Ibihugu by’Umuryango w’Ubwirinzi no gutabarana, NATO bikomeje imihigo yo gushyigikira bidasubirwaho Ukraine.

Ku munsi wa mbere w’inama yabereye i Washington yaranzwe n’ibibazo bidashidikanywaho bya politiki, cyane cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri iyo nama yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’ubufatanye, Perezida w’Amerika Joe Biden, yihanangirije u Burusiya buri mu ntambara bufatanyije n’u Bushinwa, Koreya ya Ruguru na Irani kubera inganda z’intwaro.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, yongeyeho ati: “Ntidushobora kwihanganira ko Ihuriro ryaguka.”

Mbere yo gufungura ku mugaragaro inama yabo, ibihugu byinshi bya NATO byatangaje ko byatangiye kohereza indege z’intambara F-16 muri Ukraine. Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yijeje ko izo ndege ziva muri Danmarik no mu Buholandi, “zizaguruka mu kirere cya Ukraine muri iyi mpeshyi.”

Perezidanse y’Amerika (White House) ku ruhande rwayo, yongeyeho ko u Bubiligi na Norvege byiyemeje guha ibindi bikoresho Ukraine, bikaba mu rwego rwo guhangana na misile z’u Burusiya zigenda ziyongera ku mijyi n’ibikorwa remezo.

Ku mugoroba wo ku wa kabiri, Perezida w’Amerika yemeje ko abo bafatanyabikorwa bazaha Ukraine uburyo butanu bw’ikoranabuhanga bwo kurinda ikirere, harimo misile zo mu kirere zifite akamaro kanini mu guhagarika misile zo mu bwoko bwa misile zo mu Burusiya. U Budage, u Buholandi, Rumania n’u Butaliyani nabyo bigomba gutanga umusanzu.”

Abafatanyabikorwa kandi bemeje ko inkunga zabo za gisirikare muri Ukraine mu guhangana n’u Burusiya zizagera nibura kuri miliyari 40 z’amayero mu mwaka utaha, ariko bikazakomeza gutegereza guhangana n’abatavuga rumwe n’ibihugu byinshi, harimo na Amerika.

Abagize OTAN ariko, bemeye ko Ukraine iri mu nzira bidasubirwaho yerekeza ku kuba umunyamuryango b’iryo huriro. Kuri Minisitiri w’Ubudage Olaf Scholz, ngo ibyemezo byafashwe na NATO biha Ukraine ibikenewe.”

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Gakuru Jean ninne says:
Nyakanga 11, 2024 at 5:55 pm

Ibintu noneho OTANE igiyegukora noneho igiyegusuka risansi mumuriro uburusiya noneho burahita burushaho gusuka ibisasu bihambaye ku ri ikirene iriyantambara ukibyagenda kore ikirene ntagoya tsinda iriyantambara ahubwo otane iriguha imbaraga UBURUSIYA UBUSHINWA KOREYA YARUGURU ndetsena IRANI kuko otane ukoyakora kose ibyo iri gukora ninko guhembera amashu.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE