Musanze: PDI dushyigikiye umukandinda wa RPF- Inkotanyi wavanyeho umwiryane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi (PDI) mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu, rihatanira imyanya y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Perezida waryo Mussa Fazil Harerimana, yavuze ko bahisemo gushyigikira umukandida wa RPF- Inkotanyi kubera ko ari we wagaruye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Twe dushyigikiye umukandinda wa RPF- Inkotanyi kubera ko ni we wazamuye igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda aho twari kuri 0% tukaba tugeze kuri 95% birenga, u Rwanda mu myaka myinshi rwaranzwe n’umwiryane, abantu barya abandi, mubanze mwumve ko Jenoside yakorewe Abayahudi ntabwo umuntu yariye undi, ariko iyakorewe Abatutsi mu 1994, Paul Kagame rero ni we wakoze byose Abanyarwanda baba umwe”.

Perezida wa PDI, Mussa Fazil akomeza avuga ko nta wundi uzongera kurya mugenzi we cyangwa se ngo ahungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda kubera ko Paul Kagame yahinduye imyumvire y’Abanyarwanda kandi ko n’umutekano w’u Rwanda kugeza ubu udadiye. 

Yagize ati: “Umutekano w’iki gihugu inkingi yawo mwamba ni ubumwe bwacu, tutibagiwe ko icyiza cyose kigirirwa ishyari, ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside hari aho yambutse mu gihe twebwe hano mu Rwanda turimo kuyirwanya abandi bakomeje kuyuhira ngo ikomeze ishibuke, n’ubwo bayuhira babura aho banyura ngo bakomeze badusenye; umutekano wacu uradadiye ntawe uzahirahira ngo azabona icyuho aje kuwuvanaho.”

Umwe mu bayoboke b’Ishyaka PDI Nishimwe Hamda, avuga nta wundi wafunguye inzira mu gihugu hose uretse Umukandida wa RPF- Inkotanyi Paul Kagame, wakuyeho ivangura n’irondakarere, ubu bakaba barageze ku majyambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda, bakaba bifuza ko yakomereza aho ageze mu kubaka u Rwanda no kurumenyekanisha.

Yagize ati: “Rwose twebwe nta mpamvu yo kudashyigikira Paul Kagame kuko ni we muyobozi wakuyeho gahunda mbi y’urwandiko rwo gutembera mu gihugu, noneho nkatwe b’abanyaruhengeri nk’uko nabyumvaga ngo ni bo bari bemerewe gutembera mu gihugu n’abanyagisenyi nta nkomyi, ariko ubu buri wese agenda mu Rwanda isaha n’igihe ashakiye turamushyigikiye rero.”

Akomeza avuga ko kuri we nk’umugore imiyoborere myiza yatumye yiteza imbere.

Yagize ati: “Nkanjye nihereyeho natangiye nkora isuku mu bigo by’amashuri binyuranye, ariko kubera ko umugore muri iki gihugu cyacu yahawe umwanya wo gutekereza bishingiye ku mutekano wo mu rugo  narize kugeza ubwo ngira amahirwe yo kubona akazi mu Ntara y’Iburasirazuba kandi mva hano nkagera Rwamagana nta muntu umpagaritse, ibi tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Paul Kagame ni yo mpamvu twiyemeje kumushyigikira.”

Ishyaka ntangarugero muri Demokarasi (PDI) kuri ubu rihatanira kubona imyanya 50 mu Nteko Ishinga Amategeko, abayoboke baryo bakaba bashyigikiye Umukandida watanzwe na RPF- Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nyakanga 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE