Uwahereye ku birongoranwa by’amafaranga 250 000 ubu yinjiza 300 000Frw ku kwezi

Duhozanye Henriette umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Muhanda, Akarere ka Ngororero witeje imbere ahereye ku birongoranwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 250 000, ubu akaba yinjiza 300 000 ku kwezi agira inama urubyiruko yo gukura amaboko mu mifuka rugakora.
Yagize ati: “Mu Rwanda dufite amahirwe menshi, Ubuyobozi bwiza bwacu bwaduhaye umudendezo buduha ubushobozi bwo gukora n’aho gukorera heza, buduha n’Igihu cyiza gifite umutekano. Ndasaba urubyiruko kubyaza ayo mahirwe umusaruro kugira ngo twese twiteze imbere.”
Kuri we ngo umusore cyangwa umukobwa wo mu Rwanda ugifite imbaraga, afite inshingano zo guhaguruka agakora agafatira ku mahirwe Igihugu gifite nayo giha urubyiruko muri rusange hibandwa ku bafite imishinga yagutse.
Duhozanye Henriette yabigarutseho mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryago FPR- Inkotanyi mu Murenge wa Muhanda, avuga ko impamvu asaba urubyiruko gukora cyane, abiterwa n’uko we yatangiye kwikorera, akoresha imbabura mu gukora keke zo mu bukwe n’ibirongoranwa birimo; amasahane 12, amatasi 12 n’amasafuriya 6 byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 iwabo bari bamuhaye nyuma yo gushyingirwa.
Akomeza avuga ko kubera imbaraga yashyizemo ubu abona umusaruro wabyo abikesha kuba Leta yaramurihiye amashuri ndetse n’inama za Perezida Kagame udahwema gushishikariza urubyiruko gukora.
Ati: “Uko natangiriye ku busa, byanyeretse ko byose bishoboka rwose. Uko nakoreshaga imbabura abantu ntibabashe kubimenya, byanyeretse ko n’abandi babikora baramutse bakuye amaboko mu mifuka bakwiteza imbere. Nk’urubyiruko dukwiriye gutora Paul Kagame kugira ngo aho tugeze dukomeze kuhashyigikira ejo tuzagere no kubirenze”.
Duhozanye Henriette ufite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye muri Mechanical engineering yafashe inguzanyo ya VUP ingana n’ibihumbi 100 RWF ahabwa n’igihembo cya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda muri YouthConnekt 2023 kubera gutegura umushinga wa restaurant wari watsinze.
Yaguye umushinga wo gutunganya ibiribwa (Food Processing), aho ategura keke z’ubwoko bwose, agatekera ubukwe aho ahamya ko mu gihe cy’ukwezi adashobora kujya munsi y’ibihumbi 300 uko byagenda kose.
Avuga ko agitangira atarenzaga ibihumbi 60 ku Kwezi. Ati: “Mbere nkitangira, ntabwo ku kwezi narenzaga ibihumbi 60 Frw ariko nabwo bigoranye. Muri ‘business’ ntabwo amezi angana, ariko kuri ubu izuba ryava ritava ntabwo nshobora kujya munsi y’ibuhumbi 300 RWF.”
Avuga ko mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero akomokamo ari naho akorera, yifuza kuzahazana ibikoresho bya ‘Decoration’ kugira ngo abaza kuhakorera ibirori n’ibindi bisa nabyo batazajya bagorwa no kwitwaza ibyo bazakoresha.
Duhozanye ashimangira ko gutora Paul Kagame, umukandida watanzwe n’Umuryango FPR- Inkotanyi ari ukwiteganyiriza ku rubyiruko.
Yasabye urubyiruko gutinyuka rugakoresha amahirwe rwahawe n’umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame mu myaka 30 ishize, anarusaba kuzamutora.

