Kigali: Abaturage barasabwa kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Umujyi wa Kigali wasabye abawutuye bose tariki ya 15 Nyakanga 2024 kuzitabira amatora, bityo bagire uruhare mu kwihitiramo Umukuru w’Igihugu ubereye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, hamwe n’abadepite.
Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho n’Uburezi rusange akaba n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yagaragaje ko nta kindi kintu gifite agaciro muri iyi minsi nko kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza.
Yagize ati: “Tujye ahari kubera ibikorwa byo kwiyamamaza dukurikire imigabo n’imigambi y’Abakandida kugira ngo tuzabashe guhitamo neza umuyobozi ukwiriye kuyobora u Rwanda.”
Akomeza avuga ati: “Nta n’ikindi kizaba gikomeye, ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga kiruta kuzinduka tujya gutora, tuzaba dutora Umukuru w’Igihugu ukwiriye kuyobora u Rwanda akarugeza aho twifuza ndetse tunatore n’Abadepite.”
Emma yasabye umuntu wese ufite imyaka yo gutora ko yazazinduka ajya gutora kuko ngo gutora, ni uguha ejo hazaza heza igihugu cyabo.
Mu Mujyi wa Kigali, habarurwa miliyoni 1.1 y’abaturage biyandikishije kuri lisiti y’itora. Muri bo urubyiruko 470.043 bangana na 40% by’abazatora mu Mujyi wa Kigali, mu gihe 48% ari ab’igitsina gore.
