Crysto Panda yishimiye kuba Sheebah atwite

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Crysto Panda yagaragaje ibyishimo atewe no kuba umuhanzi Sheebah Karungi yaba atwite.
Crysto Panda yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri radio yitwa NRG ku mugoroba w’itariki 10 Nyakanga 2024, ubwo yagarukaga ku bihuha bimaze iminsi bivugwa by’uko umuhanzi Sheebah Karungi yaba atwite.
Ni ibihuha abafana batangiye guhwihwisa mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo bari baraye bavuye mu gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru, aho uyu muhanzi yagaragaye mu buryo budasanzwe ku rubyiniro, abamwitegereje bakavuga ko inda ye yabaye nini kandi atigeze yirekura nkuko asanzwe abikora kubera intege nke.
Mu gushimangira ibimaze iminsi bihwihwiswa Crysto Panda yavuze ko yabyiboneye, kandi ko ari bimwe mu byo yishimiye.
Ati: “Nabonye amashusho ya Sheebah ubwo yari ku rubyiniro ni ukuri narize amarira y’ibyishimo, kuko nanjye nabonye atwite kandi mwifuriza ko yagira umwana cyane.”
Ati: “Buri wese wabona ayo mashusho yabona ko atari ibihuha ahubwo ari ukuri, mu by’ukuri nishimye ku buryo nifuje nti iyo nza kuba ari njye se w’uyu muziranenge atwite.”
Panda yemeza neza ko ibyo avuga abyizeye bikaba bitakiri ibihuha kuri we nkuko ku bandi babyise.
Ati: “Ndabihamya neza ko ibyo abandi barimo kwita ibihuha kuri jye ari ukuri, niba kandi mbeshya inkuba inkubite, icyo nshingiraho mvuga ko harimo umwana n’uko Sheebah nzi atagira inda nini nkiriya kuko akora imyitozo ngororamubiri myinshi.”
Ubwo yabazwaga niba yaba azi umuntu waba agiye kubyarana na Sheebah, Panda yavuze ko nubwo ari inshuti magara ye, ariko amwubaha ku buryo atatinyuka gushyira ubuzima bwe bw’ibanga hanze mu gihe atabyikoreye.
Mu biganiro bitandukanye Sheebah yakunze kugaragara avuga ko bimwe mu bibazo arambiwe harimo n’ibijyanye n’igihe azabyarira, aho yavugaga ko bakwiye guhagarika kubaza ibibazo by’igihe umuntu azabyarira cyangwa azashingira urugo, kuko hari ubwo uwo babibaza bashobora kumukomeretsa biruseho.
Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe muri Uganda yaba atwite yatangiye kuvugwa tariki 08 Nyakanga 2024, mu gitaramo aherutse gutaramamo cyabereye mu Karere ka Masaka.
