Muhanga: Abakandida bahagarariye abagore basabwe gukorera ubuvugizi umugore wo mucyaro

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Gatatu kuri Sitade Muhanga hateraniye abagore 60 baturutse mu Ntara y’Amajyepfo biyamamaza bakaba bagomba kuzavamo batandatu bazajya mu Nteko Ishinga Amategeko bagize 30%, basabwe n’abagize inteko itora kuzazirikana ko umugore wo mu cyaro agikeneye gushyigikirwa mu mishinga imuteza imbere.

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza buri mukandida yavugaga imigabo n’imigambi bye mu minota igera kuri ine, nyuma akaza kugaragaza ikirango cye.

Mukeshimana Bonane wo mu Murenge wa Nyarusange avuga ko hari ubuvugizi ategereje kuri aba bakandida bwo kuvugira umugore wo mu cyaro ukitinya.

Ati: “Njyewe niteze ko aba bakandida bagomba gukorera ubuvugizi umugore wo mu cyaro ugifite imbogamizi zo kwitinya.”

Uwitwa Mukakimenyi Claudine ukomoka mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, akaba nawe ahamya ko hakiri abagore bataragera ku rwego rw’imyumvire izamutse ku buryo bakitinya, ari n’aho ahera asaba abo bakandida ko igihe batorwa bakwihatira kwegera bagenzi babo bakabafasha kuzamura imyumvire no gutinyuka.

Yagize ati: “Hariya hasi mu giturage turacyafite abagore batarazamuka mu myumvire bakitinya, jyewe nkaba nisabira aba bakandida bari hano ko igihe bazaba bageze mu Nteko Ishinga Amategeko bakwiye kuzihatira kugaruka gufasha abagore bakiri hasi bakazamuka mu myumvire bakagera aho abandi bari.”

Kayitare Jaqueline Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga akaba avuga ko muri rusange abagore bafite ishimwe ku bw’agaciro n’ijambo bahawe na Leta y’u Rwanda, ndetse umuryango nyarwanda muri rusange ubafitiye icyizere igihe abiyamamaza bazaba bageze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati: ” Abagore muri rusange bafitiye amashimwe Leta y’u Rwanda yahaye ijambo umugore imugirira icyizere cyo kwitabira gukora no kuba yajya mu buyobozi agafata ibyemezo, ibi bikiyongeraho ko n’umuryango nyarwanda, ufitiye icyizere abagore. Rero icyo cyizere bakandida bacu turabasaba ku kigenderaho muduhagararira neza mu Nteko Ishinga Amategeko”.

Kayitare ibi avuga ni nabyo nawe ashingiraho asaba aba bakandida, kuzasigasira agaciro umuryango nyarwanda wahaye abagore, igihe bazaba bageze mu Nteko Ishinga Amategeko, bakorera ubuvugizi umugore wo mu cyaro kugira ngo nawe abashe guhagurukana n’abandi.

Ati: “Aka gaciro ni ko twebwe duheraho tubasaba kuzasigasira igihe muzaba mugeze mu Nteko Ishinga Amategeko, mukavugira umugore wo mu cyaro ngo nawe abashe kubyuka ye kuguma mu mwijima wo kwitinya.”

Mu migabo n’imigambi y’abakandida bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko harimo kuzakora ubuvugizi no gutora amategeko byafasha mu, gushyigikira ubusugire bw’umuryango, kwita ku bahuye n’ikibazo cy’inda zitateganyijwe, gushigikira uburezi, guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE