Canada: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije Kwibohora 30

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada bizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, mu birori byitabiriwe n’abasaga 400 mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu Ottawa.
Ni ibirori byaranzwe no kwishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’aho ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigasigazira ubumwe bw’Abanyarwanda no kwimakaza imiyoborere myiza.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Prosper Higiro, yavuze ko kwizihiza umunsi wo Kwibohora, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka, ari ukwishimira ko “icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo mu mateka yarwo ryahagaritswe”.
Amb. Higiro yashimye ko mu Rwanda hariho imiyoborere myiza ifite icyerekezo, uko abaturage bishatsemo ibisubizo mu kwikemurira ibibazo, na gahunda z’iterambere zikomeje gushyirwaho hagamijwe iterambere rirambye.

Yavuze ko nubwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe abasize bakoze Jenoside bakunze kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko ubu mu Rwanda umutekano ukomeje kuba ntamakemwa kandi ubuyobozi n’abaturage bawukomeyeho.
Uyu mudipolomate yashimiye Canada ko ikomeje gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu, birimo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, muri gahunda zo kwimakaza uburinganire bw’ibitsina byombi, no kurengera ibidukikije.
Umuyobozi w’Ingabo za Canada zirwanira mu mazi, Visi Admiral Angus Topshee, yatangaje ko yishimiye ko u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibyo rumaze kugeraho mu myaka mirongo itatu ishize.
Yagarutse ku ngufu z’ubuyobozi bw’u Rwanda zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ashimangira ko ibindi bihugu bigomba kureba u Rwanda nk’urugero rwiza kugira ngo hubakwe ejo hazaza heza.
Caroline Delaney, Umuyobozi Mukuru muri Canada ushinzwe Amajyepfo n’Uburasirazuba bw’Afurika, akaba yari ahagarariye Guverinoma ya Canada muri ibyo birori, tariki ya 8 Nyakanga 2024, yashimye iterambere ry’u Rwanda kuva mu 1994.
Avuga ko Igihugu cye kizakomeza gusigasira umubano gifitanye n’u Rwanda mu iterambere bafatanya mu nzego zitandukanye kandi zibafitiye inyungu bombi.





