U Rwanda rwihaye intego yo kongera 10% ku ikawa rweza

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko harimo gushyirwaho gahunda zigamije gusazura ibiti by’ikawa bimaze igihe ku buryo mu myaka itanu iri imbere umusaruro w’ikawa u Rwanda rweza uzaba wiyongereho 10%.
Umunyabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr Kamana Olivier yabwiye itangazamakuru ko ubu u Rwanda rushyize imbere ubuhinzi bw’ikawa bukozwe kinyamwuga kugira ngo izisarurwa zibe zifite ubwiza n’uburyohe bityo ikawa y’u Rwanda ikomeza kurwiniiriza amadovize menshi.
Yavuze ko hari umushinga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), ugamije guha abahinzi ingemwe nshya.
Dr Kamana ati: “Turifuza ko umusaruro wakwiyongeraho nibura 10% mu myaka itanu iri imbere”.
Uwo muyobozi asobanura ko mu rwego rwo gusuzuma aho ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda buhagaze, bayigereranye n’izindi z’ibindi bihugu.
Yagize ati: “Harimo kwitabira amaburikagurishwa, buri mwaka hirya no ku isi tubifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), kandi buri gihe ikawa y’u Rwanda yitwara neza.”

Yongeyeho ati: “Ubu ngubu turimo kwinjira muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi, aho tugeze ni ukuvugurura ibiti by’ikawa, kuko bimaze igihe kinini, imyaka igera kuri 30, ndetse hari n’ibyo usanga bifite igera kuri 40, ibyo turimo kubivugurura.”
Ikawa mu Rwanda imaze igihe kinini ihingwa mu Rwanda ikaba yaratangiye mbere y’Ubwigenge bw’u Rwanda ariko bidakorwa kinyamwuga.
Mu myaka 30 ishize, guhinga ikawa byashyizwemo imbaraga nyinshi aho buri mwaka u Rwanda rweza toni ziri hagati ya ibihumbi 20 n’ibihumbi 24.
Ni ikawa zinjiriza u Rwanda amadolari y’Amerika miliyoni 115 asaga miliyari 115 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu myaka 30 ishize rwinjizaga atageze kuri miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
