Kamonyi: Bari bazi ko ubuhinzi bukorwa n’abashaka amaramuko

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Kamonyi binjiye mu mwuga wo gukora ubuhinzi, bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Kibuza, baravuga ko mbere bakiri mu mashuri yisumbuye bari bazi ko umwuga w’ubuhinzi utabasha kuguteza imbere cyangwa ngo ukubyarire inyungu, ahubwo wakorwaga n’abashaka amaramuko.
Harerimana Pierre ni umwe mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye rwinjira mu mwuga w’ubuhinzi, aravuga uburyo atarI azi ko ubuhinzi bubyara inyungu ahubwo ababukora ari abashaka amaramuko.
Agira ati: “Njyewe ndi kwiga numvaga abakora ubuhinzi nta kintu bakuramo bukorwa n’abashaka kurya gusa, ari ba ntaho nikora, ku buryo numvaga mu byo ngomba gukora hatarimo ubuhinzi”.
Akomeza avuga ko ababyeyi be bamweretse ko ubuhinzi bukozwe neza bubyara inyungu noneho nawe atangira ku bukora birangira atangiye kunguka.
Ati: “Nkirangiza kwiga amashuri yisumbuye mu 2016 simbashe gukomeza kaminuza, ni bwo data yambwiye ko ngomba gukura amaboko mufuka ndetse ampa igishoro cya Ari 27 mu gishanga, ndazihinga nkoresheje amafaranga y’u Rwanda 100 000 yari ya mpaye ngura imbuto y’ibigori nishyura n’abahanzi, noneho ku mwero wanjye wa mbere mbona Kilogarama 760 nkuramo amafaranga y’u Rwanda 456 000 ni ukuvuga ko nungutse 356 000 Frw, bikaba byaratumye ntangira gukodesha indi mirima ubu nkaba mpinga kuri ari 83 kandi nkaba mbonamo inyungu ya 900 000 nakuyemo ibintu byose nakoresheje n’abaninzi”.

Mushimiyimana Alphonsine nawe avuga ko nk’urubyiruko yatangiye umwuga wo guhinga abishishikarijwe n’ababyeyi be, ariko ubu nawe asigaye abona ko ubuhinzi budakorwa n’abakene bashaka amaramuko gusa ahubwo ari umurimo ushobora gukorwa n’umuntu wese ushaka gutera imbere mu gihe awukoze neza.
Aragira ati: “Nyuma yo gushishikarizwa n’ababyeyi banjye mu 2018, gukora ubuhinzi, ndetse nkaza kubona ko iyo mbibaze neza naba nihemba amafaranga y’u Rwanda 200 000, nasanze ubuhinzi ari umwuga ukomeye kandi ushobora guteza imbere uwukora neza, na cyane ko ubu nanjye mfite abakozi mpemba bagera kuri batanu bamfasha mu buhinzi nkorera kuri ari 54, kandi umusaruro mbona n’inyungu nkuramo niteze kuzabikoresha nongera ubuso bwo guhingaho kandi nzabigeraho umwaka utaha wa 2025.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin avuga ko ubuhinzi bukozwe neza ubukora agakurikiza amabwiriza aba yahawe n’inzego z’ubuhinzi bumubyarira inyungu butitaye ko ari mukuru cyangwa ari urubyiruko.
Ati: “Ndakubwiza ukuri muri iki gihe nta muntu ukwiye gusuzugura umwuga w’ubuhinzi, kuko ari umwuga uteza imbere umuntu wawukoze neza kandi agakurikiza inama agirwa n’inzego z’ubuhinzi, ari nabyo ruriya rubyiruko rwabashije gukoresha ubuhinzi bukarubyarira inyungu.”
Akomeza avuga ko ubu mu Karere ka Kamonyi bafite gahunda yo gukora ubuhinzi buvuguruye, cyane cyane bashishikariza urubyiruko kubwitabira, ukareka gukomeza kujya uhabwa inyito zitari zo z’uko ubuhinzi bukorwa n’abatishoboye bahinga bashaka ibyo kurya cyangwa bashaka amaramuko, kuko kuri ubu leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuvugurura ubuhinzi no gushishikariza urubyiruko kubujyamo, Abanyarwanda bakarushaho kwinjira mu buhinzi bwihaza mu biribwa bugasagurira n’amasoko.
