Ishyaka PPC rishimira Umuryango FPR-Inkotanyi uha agaciro indi mitwe ya Politiki

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, PPC, rishimira Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi kubera uko aha agaciro indi mitwe ya Politiki mu guteza imbere u Rwanda.

Dr Mukabaramba Alvera, Umuyobozi wa PPC, yabigarutseho tariki 29 Kamena 2024 i Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, ubwo yamamazaga Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’uyu muryango, Paul Kagame.  

Yavuze ko PPC yahisemo neza gufatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi kwamamaza Umukandida wabo Paul Kagame.

Yayize ati: “Nyakubahwa Chairman mukaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ariko mukaba n’umukandida wacu dufatanyije n’indi mitwe ya Politiki 8 na PPC irimo, nagira ngo mbere na mbere mbashimire uburyo muha agaciro indi mitwe ya Politiki yafatanyije namwe ndetse n’itarafatanije namwe muyiha agaciro.

Ibyo bigaragara ko mwimakaza indangagaciro y’ubufatanye.”

Ababanjirije FPR mu gutegeka u Rwanda, Mukabaramba yavuze ko byabananiye gufatanya n’indi mitwe ya Politiki.

Si ibyo gusa byabananiye no kuyobora igihugu ngo byarabananiye, ahubwo bajya mu macakubiri, bica Abanyarwanda bigeza no kuri Jenoside yakorewe Aabatutsi kubera ko bananiwe kumva ibitekerezo bitandukanye.

Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane ritangaza ko ritewe ishema no kuba ryarahisemo neza gushyigikira no kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame inshuti y’abato, urubyiruko, abakuru n’abasheshe akanguhe.

Yavuze ko Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu anahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kandi urwo rugamba ararutsinda.

Akomeza agira ati: “Yimakaje ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, gahunda ya Ndumunyarwanda ishinga imizi, ubu Abanyarwanda babanye neza kandi mu mahoro nta vangura iryo ari ryo ryose.”

Ati: “Nyakubahwa Chairman yubatse iki gihugu ahereye munsi ya zeru, uyu munsi wa none Abanyarwanda bose bagejejweho iterambere; imihanda, amavuriro, amazi n’amashanyarazi byegerejwe abaturage benshi ndetse no mu bice hatacyekwaga ko byagezwamo, bibikorwa remezo birahari.”

Ubuyobozi bw’Ishyaka PPC bwasabye abaturage ba Nyamasheke kuzasura Sitade Amahoro nk’igikorwa remezo kinini bubakiwe na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Mukabaramba yahishuye ko Sitade Amahoro yayiburiye izina ariko abona izina rikwiye ari ‘Bashize Ivuga’.

Ati: “Hubakwa Convention Center bakavuga, ikintu cyose cyubatswe bakavuga, muri make ngo bafunze umunwa.”

Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC) rishimira Kagame waguye amarembo n’ibindi bihugu ku rugero rutigeze rubaho kandi ngo arakataje muri iyo nzira yo kubana neza n’amahanga.

Yagize ati: “RwandAir ikora ingendo mu bihugu bitandukanye no ku migabane itandukanye, ari uw’Afurika cyangwa Iburayi. Ubu kujya Iburayi ni nk’umurabyo.”

Yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda habaga icyitwa Air Rwanda ariko ngo byari ibiro gusa.

Mu buhamya bwe, yavuze ko aherutse kujya Iburayi n’indege ya RwandAir ariko ko mu gihe gito yari ageze mu Bufaransa.

PPC itangaza ko Paul Kagame yazanye impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda b’ingeri zose, biturutse kuri gahunda ya VUP, Girinka munyarwanda, ubwisungane mu kwivuza, amacumbi ku batayafite ndetse na gahunda ya nkunganire.

Umuyobozi wa PPC, Mukabaramba, akomeza agira ati: “Ni mwe mwahaye umugore ijambo, iterambere rimugeraho ajya no mu myanya ifata ibyemezo, nanjye uhagaze aha ndi umuhamya wo kubishimangira.”

Ashima ko abaturage ba Rusizi na Nyamasheke biyumva nk’Abanyarwanda mu gihe mbere bafatwaga nk’abanyamahanga mu gihugu cyabo.

Yagaragaje ko imihanda yabakuye mu bwigunge bityo ko umuhanda wa Kivu Belt uzandikwa mu mateka y’Iburengerazuba.

Ishyaka PPC ryasabye abaturage ba Nyamasheke kuzatora Paul Kagame 100% kandi bakirinda ko amajwi yabo yaba imfabusa.

Dr Mukabaramba yabasabye kuzafasha Kagame kurangiza inshingano ze nyuma yo kumuhundagazaho amajwi; bakaba abaturage beza, bakora cyane, bafite imyitwarire myiza ikindi kandi urubyiruko rugatandukana n’ibiyobyabwenge.

Ati: “Tuzatore umukandida wacu Paul Kagame kugira ngo dukomeze dukateza mu iterambere.”   

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE