John Cena agiye guhagarika gukina Kaci

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Icyamamare mu mwuga wa Wrestler (uzwi nka Kaci mu Rwanda), ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Felix Anthony Cena uzwi cyane nka John Cena yatangaje ko igihe kigeze ngo azaserere kuri uwo mukino wamugize ikimenyabose.

John Cena yabitangarije mu birori ngarukamwaka bya Kaci byiswe Money in the Bank, byabereye mu nyubako yitwa Scotiabank Arena, avuga ko umwaka utaha azasezera kuri uyu mukino benshi bamukunzemo.

Yagize ati: “Ndashimira abantu kuba mwarankundiye nkakinira mu nyubako yanyu mwubatse imyaka myinshi ishize, uyu ni umukino ugizwe n’inkuru nyinshi, zimwe zirarangira izindi zigatangira, nakifuje ko nawukina igihe kirekire ariko ntabwo bivuze ko nawuhagarika isegonda iyo ari yo yose.”

Yongeraho ati: “Ndashaka kugerageza gukora ikintu kidasanzwe gikwiye abantu banjye bose bankunda bari hirya no hino ku Isi maze ngahagarika uyu mukino ngakora ibindi, kuko ntabwo uyu ari umurage ku buryo tutavamo ngo n’abandi bakomerezeho, gusa nzabanza nkine imikino mfite iri mu mwaka utaha, ahasigaye njye mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Ni igitekerezo cyakiriwe nabi n’abafana ba John Cena, kuko akimara kubivuga bamuvugirije induru nk’uburyo bwiza bakoresheje babyamaganira kure, ariko kandi akomeza ababwira ko hanze yawo hari byinshi, umuntu yakora bikagenda, cyane ko akeneye imirimo yindi y’amasaziro harimo nk’ubucuruzi, gukina filime n’ibindi abona yasaziramo.

Nubwo bimeze bityo ariko John Cena avuga ko impamvu umwaka wa 2025 ari wo afata nk’umwaka wa nyuma nubwo afitemo shampiyona ye ya 16, aho azaba yahujwe n’ikindi cyamamare muri uwo mukino Ric Flair.

John Cena agiye guhagarika gukina Kaci

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azahagarika umukino wa Kaci awumazemo imyaka igera kuri 25, naramuka koko awuhagaraitse mu 2025 kuko yawutangiye muri 2000.

Yatangiye gukina uwo mukino afite imyaka 23 kuko yavutse mu 1977.

Uretse kuba yarabaye icyamamare mu mukino wa Kaci, John Cena azwi nk’umukinnyi mwiza wa filime, umuraperi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE