Nyaruguru: Kubera Paul Kagame ntibagihekwa mu ngobyi bagiye kubyara 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru by’umwihariko babarizwa mu muryango wa FPR-Inkotanyi, baravuga ko batakijya kubyara bahetswe mu ngobyi za kinyarwanda, ibintu byabagiragaho ingaruka zo kubyarira mu nzira rimwe na rimwe, kuko ubu Paul Kagame nyuma yo kububakira ibitaro bya Munini yanabegereje imbangukiragutabara.

Ibi aba bagore bakaba babitangarije mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame ku mwanya wa Perezida, ndetse n’abakandida depite b’uyu Muryango FPR-Inkotanyi, mu Karere ka Nyaruguru.

Mukagatana Marie Josee, umwe mu bagore batuye mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko atakijya kubyara bamuhetse mu ngobyi ya kinyarwanda, kubera ko bafite imbangukiragutabara ibatwara kwa muganga.

Ati: “Mfite abana batatu uw’imfura namubyariye mu nzira mu 1992, biturutse ku kuba baranjyanye kwa muganga mu ngobyi kandi ari kure maze ntinda kugeraho.”

Mukagatana, akomeza avuga ko abandi bana be kubera Paul Kagame yababyariye kwa muganga nyuma yo kubaha imbangukiragutabara yabagezaga kwa muganga mu gihe gito.

Agira ati: “Usibye uwo mwana abandi bamukurikira nababyariye kwa muganga mbikesha Paul Kagame waduhaye imbangukiragutabara, kuko narafatwaga ngahita ngerayo kare nta kibazo ngize”.

Ikitegetse Immaculee, na we avuga ko Perezida Paul Kagame yabaciye ku ngobyi ya kinyarwanda, abaha imbangukiragutabara zibajyana kwa muganga.

Ati: Jyewe sinabona icyo mvuga kuri Perezida Paul Kagame, uretse kumushimira, kuko mu bana bane mfite babiri bose nababyariye mu nzira ntaragera kwa muganga kubera uburyo nabaga nturutse kure, bikiyongeraho no kugenda bansimbiza mu ngobyi, bikarangira mbyariye mu nzira. Ubu  ibyo bikaba byarakemutse nyuma y’aho Paul Kagame aduhereye imbangukiragutabara isigaye itugeza kwa muganga mu kanya gato.”

Ikitegetse na we avuga ko akurikije uburyo Paul Kagame, yavuguruye serivise z’ubuzima mu Karere kabo ka Nyaruguru, kumwitura ari tariki ya 15 Nyakanga amutorera kongera kumuyobora.

Ati: “Kuba ntakibyarira mu nzira cyangwa ngo bampeke mu ngobyi ya kinyarwanda njya kubyara, nta kizambuza gutora Paul Kagame kuko iwacu i Nyaruguru yavuguruye serivise z’ubuzima ubu twivuza neza kandi hafi.”

Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko ibyo aba bagore bavuga ari byo kuko kuri ubu Akarere ka Nyaruguru gafite serivise z’ubuzima zihagije kandi hafi y’abagatuye.

Ati: “Ni byo aha iwacu Nyaruguru mu bihe byashize ababyeyi ntabwo babonaga uko bagera kwa muganga kuko byasabaga ko bahekwa mu ngobyi ya kinyarwanda. Ariko ubu Nyaruguru yacu usibye no kuba twarahawe imbangukira gutabara zisigaye zigeza umubyeyi kwa muganga, nta mubyeyi ucyoherezwa ku bitaro bya Huye kubyarirayo, aho byagoraga n’imiryango yabo kubageraho, kuko twubakiwe ibitaro bya Munini hafi”.

Murwanashyaka akomeza avuga ko, ubu Nyaruguru ku kijyanye na serivise z’ubuzima, hubatswe amavuriro y’ingoboka 47, ibigonderabuzima (Centre de Sante) 16 hamwe n’ ibitaro bya Munini.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bukomeza butangaza ko hari imbangukiragutabara zigera kuri 5 zishinzwe kugeza abarwayi cyangwa ababyeyi bagiye kubyara ku bitaro no ku bigo nderabuzima byo mu Karere ka Nyaruguru.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Nyakanga 9, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE