Abiga muri RICA basobanuriwe uko abato basigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umuvugizi wazo Brig Gen Ronald Rwivanga yagejeje ikiganiro ku banyeshuri biga muri b’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bwita ku bidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture “RICA”) cyibanze ku nshingano bafite yo gusigasira ibyagezweho.
Muri icyo kiganiro yatangiye ku cyicaro cya RICA mu Karere ka Bugesera, Brig Gen Rwivanga yashimangiye n’agaciro ko gusigasira ubumwe mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Umutwe w’icyo kiganiro wagiraga uti: “Uruhare rwa RPA mu Kubohora u Rwanda mu 1994: Uko Urubyiruko rw’uyu munsi Rwasigasira Ibyahezweho.” Ni insanganyamatsiko ijyanye n’igihe kuko itanzaw mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru ya 30 yo Kwibohora.
Brig Gen Rwivanga yasabye abo banyeshuri biganjemo abari munsi y’imyaka 30 gutanga umusanzu wabo utaziguye mu gutegura ahazaza h’u Rwanda, aboneraho no kubibutsa ko ibyo bakora none ari byo biba umusingi w’ahazaza huje amahoro n’uburumbuke.
Nanone kandi yavuze ko amasomo abanyeshuri bigira muri iyo kaminuza y’ubuhunzi ari ay’agacieo gakomeye cyane, urubyiruko rwakwifashisha mu gusigasira ibyagezweho mu myaka 30 ishize no kubyongera.

Ati: “Igihe cyose dukora, ni urubyiruko ruba ruyoboye. Sinshidikanya ko ahazaza ari heza. Intsinzi yacu tuyikesha abasore n’inkumi bacu bambaye impuzankano, kuko ni bo baharanira ko tubona amahoro n’umutekano twishimira uyu munsi.”
Umuyobozi wa RICA Dr. Ronald Rosati, yavuze ko isomo ryatanzwe ryasigiye abanyeshuri ubutumwa bukomeye bwatumye bongera gutekereza ku nshingano bafite.
Yongeyeho ko ari ingenzi kwibuka ko umurage w’iterambere ry’u Rwanda uri mu maboko y’urwo rubyiruko.
Ishuri rikuru rya RICA ni agashya kashinzwe n’Umuryango w’u muherwe Howard G. Buffett ufatanyije Guverinoma y’u Rwanda, rikaba ryarakiriye abanyeshuri ba mbere mu mwaka wa 2019 nyuma y’indi myaka igera kuri itanu ryari rimaze ryubakwa.
Iryo shuri rihuriza hamwe uburezi, gukora ubushakashatsi ndetse no gushyira imbaraga mu gutoza icyiciro cy’abayobozi b’ejo hazaza gukora ubuhinzi bw’umwuga ari na ko rishyigikira gahunda z’ingenzi u Rwanda rushyize imbere mu iterambere ry’ubuhinzi.




