Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije umunsi wo Kwibohora 30

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi muri Guverinoma, abakora muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu bafatanyije n’inshuti z’u Rwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 (Kwibohora 30).

Nkuko Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria yabitangaje, wabaye umwanya mwiza wo kwishimira ko hashize iyo myaka u Rwanda rwibohoye, ku nsanyamatsiko igira iti “Intambwe mu Ntego”.

Muri ibyo birori kandi habayeho kuzirikana ubutwari bwaranze abari mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi, bari bayobowe na Perezida Kagame Paul  bitanze bakabohora u Rwanda, bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, yagarutse ku gisobanura cy’Umunsi Mukuru wo Kwibohora, wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga.

Yashimangiye ko kwizihiza uwo munsi ari igihe cy’ingirakamaro cyo kuzirikana ku budaheranwa bw’Abanyarwanda no guha icyubahiro abantu bose bagize uruhare kugira ngo u Rwanda rubohorwe.

Yagize ati: “Turashima byimaze ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi yarokoye ubuzima bwa benshi, ubwo bari bayobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul. Turabashima byimazeyo izo ntwari zitanze ngo u Rwanda rubohorwe.”

Imyaka 30, irashize u Rwanda runyuze mu bibazo bikomeye, ariko ubu rumaze kugera ku iterambere kandi rufite umutekano ntagereranywa.

Bazivamo yashimangiye ko kwibohora nyako ari ukomorana ibikomere, gusigasira ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kandi bigakorwa mu nzego zose harimo umutekano, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, Amb Safiu O. Olaniyan, mu izina rya Guverinoma ye, yavuze ko hari amasomo menshi ibihugu byakwigira ku Rwanda, ashima uko rwikuye mu bibazo rwahuye na byo muri Jenoside maze nyuma yayo rukomeza gutera imbere, yasabye Abanyafurika muri rusange kurwigiraho maze rukababera urugero.

Yagize ati: “Dushishikarizwa guteza imbere Afurika, twigira ku Rwanda. U Rwanda ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Ntabwo bisaba abantu benshi, ahubwo itsinda rito, bashobora gukora itandukaniro. Mureke tuzirikane intego zacu, n’icyo dushaka kugeraho, kigamije gukemura ibibazo bitwugarije.”

Yongeyeho ati: “Twe Abanyafurika dufite uburyo bushoboka bwo kubaka Afurika twifuza tudategereje inkunga z’amahanga.”

Mu kwishimira ibyo birori ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, abakitabiriye bahawe impano zitandukanye zatwanzwe n’Isosiyete y’u Rwanda Itwara abantu n’ibintu mu kirere (RwandAir) barimo amatiki y’indege, ikawa n’icyayi by’u Rwanda.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE