Uwera wiyamamariza kuba Depite agambiriye kubaka umuryango utajegajega

Uwera Ndabazi Liliane ni umwe mu bakandida bahatanira umwanya w’Ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyiciro cy’abagore, uvuga ko azarushaho guharanira kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Avuga ko agize amahirwe agatorwa yakubaka umuryango ushobpye kandi utekanye binyuze mu kuvugurura amategeko ajyanye n’umuryango, arushaho gusobanurira neza abaturage ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo ariyamamariza kuba umudepite ku byiciro byihariye aho azaba ahagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko bagize 30%.
Uwera asobanura ko hari bamwe mu baturage bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, akaba azarushaho kubisobanura, akaba abyitezeho ko bizatuma umuryango utekana.
Yagize ati: “’Umusanzu wanjye ni uguhindura iyo myumvire nkigisha ingo ko uburinganire icyo bivuga ari ukuringanira imbere y’amategeko, naho kuzuzanya bigasobanura kuzuzanya mu bikorwa. Akenshi usanga imiryango ikunze gusenyuka iba itahaye umwanya uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’Umugabo n’umugore.”
Yongeyeho ati: “Mfatanyije na bagenzi banjye b’Abadepite, tuzatora amategeko azatuma Umuryango uba ushoboye, utekanye bikagabanya za gatanya.
Uwera agaruka ku bijyanye n’ubushobozi kandi yavuze ko atari byo bigomba gushyirwa imbere mu gushakana, ahubwo urukundo ari rwo rwubakiraho umuryango mwiza.
Ati: “Hari abahitamo kubana n’abafite ubushobozi buhambaye atari ukubakunda ahubwo ari ukugira ngo nibamarana amezi 6 umwe mu bashakanye azatangire gusaba gatanya ngo bagabane imitungo. Tuzafatanya n’abandi kunoza ayo mategeko azatuma umugabo n’umugore bibona mu muryango mwiza aho kurarikira ibintu, cyane ko amakimbirane menshi ari aho ashingiye.”
Yagarutse no ku bindi azitaho birimo guhanga imirimo, cyane cyane gutoza abakiri batoya gushishikarira umurimo no kuwihangira.
