21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Kagame yashwishurije umuyobozi ukomeye waje gusaba ko Rusesabagina afungurwa

27 Mata 2022 - 09:30
Perezida Kagame yashwishurije umuyobozi ukomeye waje gusaba ko Rusesabagina afungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

“Mu by’ukuri biratangaje kubona abantu bafite amateka y’imyaka amagana mu bijyanye n’ubutabera, demokarasi, uburenganzira bwa muntu, rimwe na rimwe bakaba baduha n’amasomo menshi mazima, bananirwa kubona ukuri muri iki kibazo cyihariye. Ariko si ukujijwa kubera ko batazi ukuri, ahubwo babiterwa n’abo batekereza ko turi bo. Ni ukudusuzugura gusa…”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse kuri ubwo butumwa mu ijambo yagejeje ku badipolomate n’abandi bayobozi bahagarariye imiryango mpuzamahanga yasangiye na bo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, ubwo yagarukaga kuri Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda amahanga agerageza kurwanira ishyaka ryo gufungurwa azi neza ko ibyaha akurikiranyweho atabyihanganira byayabayeho.

Yafashe umwanya urambuye wo gusobanura uburyo u Rwanda rutazigera rwihanganira agasuzuguro k’abashaka kurukoresha ibidakwiye bitwaje ko bakomeye kandi bubashywe mu ruhando mpuzamahanga, bibwira ko u Rwanda nta ndangagaciro rufite cyangwa rudashobora gutanga ubutabera.

Muri ubwo butumwa yakomeje agira ati: “Mu gihe ushobora kudusuzugura kuri urwo rwego, natwe ni inshingano zacu guharanira ko tutaza guhuza na we. Turakunyomoza bikaze. Icyo ni cyo u Rwanda ari cyo kandi ni cyo rukwiye kuba cyo ubu no mu gihe kizaza.”

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero rw’umwe mu bayobozi na we yubaha atavuze mu mazina waje amusaba ko yarekura umugabo ufungiwe mu Rwanda [Rusesabagina], akeka ko ubushongore n’ubukaka yazanye bimuhesha uburenganzira bwo gutahana intsinzi. Ariko byarangiye avuye mu Gihugu yimyije imoso.

Perezida Kagame yasobanuye iby’urwo ruzinduko ati: “Umwe muri abo bayobozi wubashywe cyane, yaraje arambwira ati ‘urabona, ukwiye kurekura uyu mugabo.’ Ndamusubiza nti ‘ariko njye icya mbere si ndi urukiko. Icya kabiri n’iyo nakoresha ububasha nka Perezida, nubwo na byo byaba ari ukubutesha agaciro, ushobora kunsobanurira muri make impamvu bikwiye kugenda uko, uyu mugabo akarekurwa?”

Rusesabagina (iburyo) ari kumwe na Don Cheadle wakinye mu izina rye

Uwo muyobozi na we yaramusubije ati: “…ariko urabona uyu mugabo ni intwari, abantu bavuga ko ari umwe mu bahanganye na we (avuga njye/Kagame)… “[…] Naramubwiye nti ‘njye sindi intwari, kandi njye sinshaka no kuba yo. Ibyo ni na byo nanavuze taliki ya 7 Mata. Ni gute ushobora kuba intwari mu mateka yacu ya Jenoside aho wabuze abantu basaga miliyoni? Nari kuba narabaye intwari iyo dukumira ko ayo mahano akorwa, ariko twabuze abantu basaga miliyoni.”

Ikiganiro cyarakomeje, Perezida Kagame aramubwira ati: Sawa noneho niba utekereza ko akwiye kurekurwa, none imiryango y’abishwe n’ibitero yagabye ku Rwanda bazaba abande? Hari abantu baburiye ubuzima mu maboko y’uyu mugabo n’ibyihebe yayoboye bikaza kwica abagize imiryango yabo. Ni iki nzababwira?”

Icyo gihe uwo muyobozi ngo ntiyahakanye avuga ko uyu mugabo [Rusesabagina] arengana, kubera ko ibihamya bihari bimushinja bidashobora kwirengagizwa harimo n’ibihamya yitangiye ubwe mu magambo yavugaga atewe ishema na yo.

“[…]Naravuze nti none se ni iki kizakurikiraho? Ese ubwo buzaba ari bwo butabera buhawe abo bantu?” Maze uwo muntu aravuga ati: ‘Burya se hari abantu bagizweho ingaruka n’ibitero bye? Oh, dushobora kujyayo tukabihanganisha, tukabasaba imbabazi. Hanyuma ndongera ndamubaza nti, ‘none se noneho bizagenda bite kuri bagenzi be bareganwa?”

Yakomeje avuga ko hari abandi 20 bemeza ko bagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019, batanga ubuhamya bushinja Rusesabagina bwiyongera ku bindi bimenyetso simusiga byavuye mu iperereza.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Naramubajije nti none se urashaka ko uyu murekura abandi bagasigara muri gereza, maze abagizweho ingaruka n’ibitero tukababwira bagaceceka, cyangwa? Uku si ko mwe mwabikora mu gihugu cyanyu. Kuki mushaka ko nkora ibyo mumbwira gukora?”

Yakomeje avuga ko uwo muyobozi atashoboraga kugira icyo arenzaho, nubwo yari yifitiye icyizere ko Perezida Kagame yagombaga gukoresha ububasha aba afite akarekura Rusesabagina bitewe n’uko bivuzwe n’umuntu ukomeye.

Ubutwari n’ubwamamare byacuriwe mu ruganda rwa filimi ntacyo byahindura ku butabera

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku buryo ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho bitandukanye no kuba yaragizwe icyatwa ku rwego mpuzamahanga bitewe na filimi yakinweho imugaragaza nk’intwari yarokoye Abatutsi 1268 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda ratazarebera mu gihe hari abashaka kuririra kuri ubwo bwamamare mu guhimba andi mateka agambiriye gusa gukina ku mubyimba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahindura abishwe abicanyi.

Ati: “Intego ni iyo guhindura abishwe abicanyi. Hari indi nkuru ikwiye guhimbwa, si buri kintu cyose mubona cy’ukuri hari ukundi kuri. Ni uko iyo nkuru ibarwa, bavuga ko ikibazo atari abahigwaga muri Jenoside; nubwo ibihugu byose bigize Inteko Rusange ya Loni bazi ukuri, igihugu kimwe cyangwa bibiri birihandagaza bikavuga biti, hoya hari abandi bantu bapfuye si Abatutsi bapfuye gusa.”

Ikiba kigamijwe aho ni ugushaka kugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bitari kwitwa Jenoside, ikaba n’imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye abashaka guhimba inkuru nshya ku Rwanda bifashisha inkuru mpimbano yakozwemo filimi n’umuntu utabaho wamamaye nk’umucunguzi w’Abatutsi kugira ngo azifashishwe mu guhindura ibyo Abanyarwanda babayemo kandi biboneye bidashobora gusibangana.

Rusesabagina Paul ni umwe mu Banyanyarwanda bahinduriwe amateka n’inkuru yamukinweho nk’umuntu warokoye Abatutsi 1,268 muri Jenoside abahishe muri “Hotel des Milles Collines”, ariko ihabanye n’ukuri kw’ibyo yakoze.

Kubera filimi yiswe Hotel Rwanda, amahanga yagereranyije Paul Rusesabagina n’intwari Oskar Schindler yarokoye Abayahudi 1200 mu gihe yari mu Ishyaka rya Nazi ryabakoreraga Jenoside.

Hotel Rwanda ni filimi yasohotse mu mpera z’umwaka wa 2004 yayobowe n’Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’amafilimi Terrance George (Terry George); yakinwe n’ibyamamare Don Cheadle mu mwanya wa Rusesabagina Paul, na Sophie Okonedo wakinnye mu mwanya w’umugore we Tatiana Rusesabagina.

Nubwo filimi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi,  ishusho y’ibyabereye muri Hotel des Mille Collines yagaragajwe ihabanye n’ukuri. Kuba Rusesabagina yaratabaye abahungiye muri hoteli ni amakabyankuru yemezwa na filimi gusa, abo avuga ko yarokoye nta n’umwe umwemeza nk’uwaharaniye kubarokora ahubwo yumvaga bamubangamiye kuko yanabishyuzaga nabi utabishoboye akaba atanafite undi umwishyurira akabwirwa ko ashobora kwisanga hanze ya hoteli.

A
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.