APR FC yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

APR FC ihagarariye u Rwanda yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izatangira ku iariki 9 Kugeza 21 Nyakanga 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024 ni bwo abakinnyi ba APR FC bahagurutse i Kigali berekeza i Dar salaam muri Tanzania.

Abakinnyi berekeje muri Tanzania

Abanyezamu

Pavel Nzila, Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan

Ba myugariro

Niyigena Clement, Nshimiyimana yunusu, Alioune Souané, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude na Ndayishimiye Dieudone

Abo Hagati

Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadan, Richmond Lamptey, Seidu Dauda Yassif Taddeo Luwanga, Nshimirimana Ismael na Mugiraneza Froduard.

Ba Rutahizamu

Victor Mbaoma, Mugisha Gilbert, Dushimimana Olivier, Mamadou Sy, Kwitonda Allan Bacca, Tuyisenge Arsene na Apam Asongwe

APR FC iri mu itsinda rya gatatu hamwe SC Villa yo muri Uganda, Singida United yo muri Tanzania na El Merreick yo muri Sudani y’Epfo.

Umukino wa mbere APR FC izakina na Singida Big Stars yo muri Tanzania ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, saa cyenda ku kibuga KMC stadium.

Uko Andi makipe agabanyije mu matsinda

Itsinda rya mbere rigizwe na Coastal Union (Tanzania), Al Wadi (Sudani), JkU (Zanzibar) na Dekadeha FC (Somalia).

Itsinda rya kabiri ririmo AL Hilal (Suda ni), Gor Mahia (Kenya), RED Arrows (Zambia) na TELECOM (Djibouti).

Ikipe ya mbere muri buri tsinda, wongeyeho iyabaye iya kabiri yitwaye neza kurusha izindi, ari zo zizahita zerekeza muri ½ cy’irangiza.

Ikipe y’Ingabo iheruka kwegukana CECAFA Kagame Cup mu 2010 itsinze St. George yo muri Ethiopia ibitego 2-0.

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 8, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE