Kigarama: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi itariki yarabatindiye

Ku Cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, ibihumbi by’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro bahuriye ku kibuga cya Mburabuturo mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida, Paul Kagame, n’Abakandida-Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba icyumweru gitaha tariki 15 Nyakanga 2024.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bavuga ko mu myaka 30 ishize umuryango wagejeje ku Rwanda ibintu bitandukanye by’umwihariko warateje imbere ubumwe.
Ibikorwa byo kwamamaza byitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi International Hit, Fireman n’abandi.
Rutsinga Jacques, ushinzwe kwamamaza Abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kigarama, yavuze ko FPR yateje imbere imiyoborere myiza iha uburenganzira buri munyarwanda.
Umugore yahawe umwanya mu nzego zifata ibyemezo ikindi kandi iterambere ry’igihugu arigiramo uruhare.
Yavuze ko itariki ibatindiye ngo bitorere Umukuru w’igihugu n’Abakandida-depite b’Umuryango FPR Inkotanyi.
Ibi ngo ni mu rwego rwo gusigasira amashanyarazi, amazi, imihanda myiza, umutekano n’ibindi abanyarwanda bagejejweho n’Umuryango FPR Inkotanyi.
Yagize ati: “Mu Kigarama twibuka ishyamba ryari ahitwa kuri BNR, mu 2013 hari ikibazo cy’amazi ubu cyarakemutse.
Ibyumba by’amashuri byariyongereye, amavuriro yariyongereye gahunda yo kurira ku ishuri yatejwe imbere kimwe na gahunda y’uburezi kuri bose.
Ikiraro gihuza Kigarama na Nyamirambo, BK Arena Stade Amahoro yatashywe, ni ibikorwa twagejejweho na Kagame, tuzamutora 100% kugira ngo tugere kuri byinshi mu myaka itanu iri imbere.”
Dr Umutesi Liliane uri ku rutonde rw’Abakandida-Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko hari byinshi Umuryango wagejeje ku banyarwanda asaba abanyamuryango kuzatora Paul Kagame ndetse n’Urutonde rw’Abakandida-Depite b’Umuryango.
Ingabire Marie Clarisse watanze ubuhamya, yavuze ko FPR Inkotanyi yamusanze mu rupfu nk’abandi banyarwanda babisangiye.
Amaze imyaka 22 akora ubucuruzi bwo gutunganya ubwiza bw’abantu (Salon de Coiffure) ndetse na Alimention.
Yatangiye ari umuruzi muto akorera mu Karere ka Nyarugenge aho yahereye ku bihumbi 700. Ku rundi ruhande yishimira ko umugore yahawe ijambo akaba agira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati: “Ntitugahabwe agaciro ngo twumve ko bihagije ahubwo dufatanye na Chairman mu guteza imbere gihugu. Ndabasaba ko twazamutora 100%.”
Yishimira ko ubucuruzi bwe bwagutse akaba akorera Kicukiro mu Murenge wa Kigarama no muri Nyarugenge.
Akazi ke si we kateje imbere gusa ahubwo yateje imbere n’abandi banyarwanda.
Kubera imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi, ni yo yatumye atera imbere.
Ati: “Niyemeje kuzayigwa inyuma (FPR).”
Yatangiye gucuruza atuye mu Gatsata, ubu atuye mu Mudugudu wa Nyenyeri ahazwi nko kwa Rujugiro, ibigaragaza urwego rw’imibereho ariho.
Yasabye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi kuzazinduka kare bagatora Kagame n’Abadepite.
Nyiraguhirwa Angela, Umuturage utuye wo mu Mudugudu w’Umurimo mu Kagari ka Karugira mu Murenge wa Kigarama, avuga ko utashima ibikorwa Umuryango FPR Inkotanyi umaze kugeza ku Rwanda ngo yaba atangira ubumuntu cyangwa umutima.
Ati: “FPR Inkotanyi ni yo yaturokoye mu bihe bya Jenoside, reka aho mpasimbuke, muri iki gihe abagore dufite ijambo bariya bana babyinnye hariya ni abana bavuye mu mihanda kubera ibikorwa bya FPR Inkotanyi.”
Avuga ko itariki 15 Nyakanga we n’umuryango we ibatindiye ndetse n’abaturage ayoboye mu Mudugudu w’Umurimo abereye umuyobozi.
Akomeza agira ati: “Umukandida wacu tumuri inyuma mu byo azakora byose mu gihe cy’imyaka 5.”
Ntabwoba Yohani na we utuye mu Murenge wa Kigarama yabwiye Imvaho Nshya ko mu myaka 30 Kigarama yahindutse.
Izo mpinduka ngo zigaragarira mu Mudugudu wa BNR na Bwerankori yose.
Ati: “Nibuka mu 1996 umuhanda uva mu Mujyi ukanyura muri Café Rwampara ukazamuka ku Kagari ka Karugira ugakomereza kuri Electrogaz ukazamuka ujya ku Murenge wa Kigarama wari ibitaka. Ubona ko hari ibintu byinshi Umuryango FPR Inkotanyi watugejejeho kuko uwo muhanda urimo kaburimbo.”
Iyo hataba imiyoborere myiza, inyubako ziri mu Murenge wa Kigarama ngo ntizari kugerwaho.
Ati: “Hari amazina amwe yari ahari icyo gihe n’uno munsi hari ahacyitwa hitwaga ‘Rutoki’. Kwitwa Rutoki si ikindi hari urutoki ariko uno munsi ahari urutoki ntiwahabona, iyo ni imiyoborere myiza.
Hamwe hari inzu zigerekeranye ahandi hubatse neza muri make muri iyi myaka 30, ibyo Umuryango FPR Inkotanyi Wakoze ntiwabirondora.”
Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro umaze gutera imbere biturutse ku bikorwa remezo byahubatswe ari nabyo byatumye witabirwa guturwa cyane.
Ni Umurenge uri ahirengeye. Iyo uri mu Mudugudu wa Nyenyeri uba ureba ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.




































