Kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda ntako bisa- Kagame Paul

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, yagaragaje ko yishimira kuyobora Abanyarwanda na FPR-Inkotanyi.
Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024 kuri site ya Nyagatovu mu Karere ka Kayonza, ahari hateraniye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi baturage baturuka mu Turere twa Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Ngoma.
Abanyamuryango bashimiye Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul wabaruhuye imitwaro yo kuvoma kunywa no gukoresha amazi mabi, abegereza amavuriro n’ibitaro byongererwa ubushobozi, amazi mu nzuri n’imihanda bifasha aborozi kongera umukamo no kuwugeza ku makusanyirizo mu buryo bworoshye.
Bavuze kandi ko babonye imihanda y’imigenderano, abafasha guca nyakatsi, abagezaho Girinka, amashuri n’uburezi kuri bose kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu Yisumbiye ndetse na Kaminuza, gahunda zikura abaturage mu bukene n’ibindi.

Abanyamuryango bamugaragariza ko bamushyigikiye kandi bazamutora kongera kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 15 Nyakanga.
Mu ijambo rye kandida Perezida Kagame Paul yashimiye abayobozi n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki yifatanyije FPR mu bikorwa byo kwiyamamaza no gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Kagame Paul.
Umukandida Kagame Paul yavuze ko ibyo Igihugu cyanyuzemo ari byinshi ariko mu myaka 30 ishize Abanyarwanda babinyuzemo neza bafatanyije n’Abanyarwanda kandi ingorane zariho zikavaho.
Yagaragaje ko yishimiye kuyobora Abanyarwanda.
Yagize ati: “Byose twanyuzemo byagenze neza kubera mwebwe, abayobozi babaho, ahantu hose uhasanga abayobozi, ariko kuyobora mwe ntako bisa, kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe!! Kuyobora FPR ntako bisa rwose.”
Kagame yakomeje asaba abitabiriye iki gikorwa kuzirikana ko ibyiza byose bifuza bazabigeranaho bafatanyije nyuma yo gutora Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no gutora FPR Inkotanyi ku mwanya w’Abadepite.
Mu bigomba kubakwa harimo umutekano kandi umaze kugerwaho, Politiki nziza ireba Abanyarwanda bose ntawusigaye inyuma, abibutsa ko gutora FPR ari ugutora amajyambere.










