Abanyeshuri 202 999 bazindukiye mu bizami bya Leta bisoza amashuri abanza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizami n’Ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyatangaje ko abanyeshuri 202 999 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga ari bo bazindukiye mu kizami cya Leta gisoza umwaka w’amashuri wa 2023/ 2024.
Abo banyeshuri basoza amashuri abanza 202 999 bagizwe n’ab’igitsina gabo 91 189 n’ab’igitsina gore 111 810 baturuka ku bigo 3 644 bakorerea ku masantere y’ibizami 1 118, Ibizami bikagenzurwa n’abarimu 12 302.
Kuri uyu wa Mbere mugitondo kuva saa tatu kugeza saa tanu barakora imibare naho nyuma ya saa sita bakore Social and Religious Studies, ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga bazakora SET n’Ikinyarwanda naho ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga bazakora Icyongereza.
Gutangiza ku mugaragaro ibizami bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/2024 biratangizwa na Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagirayezu Gaspard kuri G.S Gisozi mu Karere ka Gasabo, ahakorera abanyeshuri 465 bagizwe n’abahungu 239 n’abakobwa 226.
Ni mu gihe umwaka ushize hakoze abanyeshuri 203 083 bari bagizwe n’ab’igitsina gabo 91 119 n’ab’igitsina gore 111 964, baturukaga mu bigo by’amashuri 3 644 bakoreye ku masantere y’ibizami 1 097.
Ibizami bya Leta bisoza uyu mwaka icyiciro cy’amashuri abanza biratangira kuri uyu wa 8 Nyakanga bizasoze ku itariki ya 10 Nyakanga 2024.
