Dr Habineza wiyamamariza kuyobora u Rwanda yijeje inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi

Ku cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, Umukandida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda, DGPR) ku Mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza, yijeje abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo ko nibamutora azabafasha kubona inganda zitunganya umukamo n’umusaruro uturuka mu buhinzi bakora.
Ni ibikorwa yavuze ko azakora nagirirwa icyizere cyo kuyobora u Rwanda mu myaka Itanu iri imbere.
Mbere yo gutangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Dr Habineza aherekejwe n’umuryango we yasuye Ubutaka Butagatifu ndetse yifatanya n’Abakirisitu Gatolika b’i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu Misa yo ku Cyumweru.
Dr Habineza yiyamamarije kuri Site Ndago mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru aho yari kumwe n’abakandida-Depite ba Green Party. Bakiriwe n’ibihumbi by’Abaturage baje kumva imigabo n’imigambi bye kugira ngo bazamuhundagazeho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite tariki 15 Nyakanga 2024.
Dr Habineza yavuze ko imibare igaragaza ko ubutaka butagatifu bwa Kibeho busurwa n’abantu byibura ibihumbi 400 baturutse imihanda yose, akaba yishimira ko habonetse umuhanda wa kaburimbo.
Yavuze ko ari byiza kugira amakusanyirizo y’amata, bityo ko nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda, i Kibeho hazaboneka uruganda rutunganya umukamo w’amata.
Ni mu gihe abahinga ibirayi na bo bazagira uruganda rutunganya ibirayi,haba kubikoramo ifiriti cyangwa ibindi byajyanwa ku isoko.
Mu bindi Kandida-Perezida Habineza yijeje ab’i Nyaruguru harimo gushyiraho ishuri ku rwego rw’umurenge, rizajya ryigisha ibijyanye n’ibikenewe cyane muri uwo murenge, ibyo bikaba byafasha gutanga akazi, bityo n’ubushomeri bukagabanuka.
Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party, yabwiye ab’i Nyaruguru kuzatora Frank Habineza kugira ngo ayobore u Rwanda kuko ari urumuri, icyizere n’igisubizo cy’Abanyarwanda.
Yagize ati “Ni umugabo wemera Imana nk’Abanya-Kibeho, akaba ari yo mpamvu yabanje mu Kiliziya kugira ngo yiragize Imana. Ishyaka Green Party ryamugiriye icyizere kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kuba mu gihugu cyiza kandi gitengamaye.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, Ishyaka Green Party rirakomereza ibikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida Dr Frank Habineza n’Abakandida-Depite b’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Bugesera.
















