Ikawa y’u Rwanda yungutse isoko mpuzamahanga rishya

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko yizeye ko ikawa y’u Rwanda yatsinze mu marushanwa yateguwe agamije gushimira abayihinga bakanayimenyakanisha mu muhanga, igiye kubona isoko rikomeye ku rwego mpuzamaganga, ikagurwa no ku giciro cyo hejuru.
Byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacyo, basozaga amarushanwa y’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda muri 2024.
Ni amarushanwa yiswe (Best of Rwanda) yateguwe mu rwego rwo gushimira abahinzi, abatunganya ikawa n’abayohereza mu mahanga, ku muhate bagira mu guteza imbere ikawa y’ubwiza buhebuje, ndetse no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe icyayi n’ikawa muri NAEB, Nkurunziza Alexis, yavuze ko ikawa zatsinze ziri ku rwego rwiza ku buryo bizatuma zigurishwa ku isoko mpuzamahanga ku giciro cyiza.
Yagize ati: “Ikawa zatsinze ni ikawa ziri ku rwego rwo hejuru zagize amanota 90 kuzamura. Amarushanwa uko twari twarayateguye harimo inganda n’abahinzi bose baritabiriye. Twakiriye ikawa zihatana (Samples) 297, ubu twabonye ikawa 19 zatsinze ku kigero mpuzamahanga, na 6 zatsinze ku rwego rw’Igihugu.”
Ikawa zabashije gutsinda muri aya marushanwa biteganyijwe ko zagurishwa binyuze muri cyamunara, izakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, tariki ya 12 Nzeri 2024, ikazabera kuri rubuga rwa murandasi, rwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika rucuruza ikawa zo mu bihugu bitandukanye.
Nkurunziza ati: “Ikawa zose zatsinze hano zizaba zagejejweyo hanyuma zizongerwe n’abandi baguzi bazajya bazigura bitewe n’uburyo bagiye bakunda izo kawa.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI Dr Kamana Olivier, ahamya ko aya marushwa yerekanye ko ikawa y’u Rwanda ari nziza, ndetse ko bizongera igiciro cyazo ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Aya makawa yatsinze ku rwego mpuzamahanga akaba azagurishwa muri cyamunura bityo agashobora kuzagurwa amafaranga menshi cyane bitewe n’amanota yabonye.
Ni cyamunara yo ku rwego mpuzamahanga, ikazitabirwa n’ibihugu hafi ya byose byo ku Isi bifite aho bihuriye n’igihingwa cy’ikawa kandi bamwe mu bayizamo, bari mu bakemurampa (Judges) bari hano batanga amanota, ubwo rero ni ho bazagaragaza ubwiza bwayo ikaba yagurwa. Izahangana n’izo mu bindi bihugu dusanzwe tumenyereye ko bigira ikawa nziza, ariko turiyizeye dukurikije amanota dufite, turiyize ko izagera ahantu hakomeye cyane ku Isi.”

Yongeyeho ati: “Ishobora kugurwa ku giciro kiri hejuru cyane bityo amadovize yinjira mu gihugu cyacu akiyongera.”
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yashimiye abafatanyibikorwa bose bafatanyije kugira ngo ayo marushanwa agende neza kandi akaba yaratumye hamenyekana ikawa y’u Rwanda y’ubwiza buhebuje.
Ikawa zitabiriye aya marushanwa ni ikawa yogeje neza (fully washed); ikawa yanitswe itatonowe (Naturel na Anaerobic); n’itonowe igahita yanikwa (Honey).
Ni ikawa zitabiriye aya marushanwa, zatanzwe n’abahinzi binyuze mu makoperative, inganda ndetse n’abohereza ikawa mu mahanga.
Abatsinze kurusha abandi ni umuhinzi witwa Kalasi Rafael ndetse na Mukamugenza Agnes, ufite uruganda. Abo bombi bakorera mu Karere ka Gicumbi. Basobanuriye itangazamakuru ko kugira ngo batsinde byaturutse ku gufata neza ikawa kuva igiterwa kugeza isaruwe.
Kalasi ati: “Tuyifata neza, duhera mu itera tukayigeza mu isarura tukiyifata neza. Igira uburyohe kandi n’umuyobozi w’uruganda akadushikariza gusarura ikawa yeze neza, kandi natwe turabyemera ikintu cyeze ni cyo kigira uburyohe”.
Mukamugenza ati: “Ikawa yacu iza ku isonga kuko tuba hafi y’umuhinzi, tugakorana urugendo na we, umunsi ku munsi tukamwigisha, uburyo bwiza bwo gutunganya, ubwo kuyisoroma no kuyisarurira ku ruganda. Ku ruganda na ho tugakoresha uburyo bwose bwo gutunganya ikawa neza.”
MINAGRI ivuga ko guhinga ikawa mu Rwanda byatangiye mu myaka ya kera, mbere y’uko rubona ubwigenge.
Iyo Minisiteri ivuga ko kandi nyuma y’aho u Rwanda rwibohoye, mu myaka 30 ishize, Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bw’ikawa kuyitunganya no kuyicuruza ku rwego mpuzamahanga.
Ubu mu Rwanda rwera toni z’ikawa ibihumbi 24 buri mwaka. Mu mwaka ushize wa 2023, ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 115 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 115 z’amafaranga y’u Rwanda.


