Kayonza: Barashimira Kagame wabahaye isoko rigezweho rya miliyari 1.2Frw

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu isoko rya Kabarondo riri mu Murenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza barashimira Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wabubakiye isoko rigezweho rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ka 1 200 000 000.

Abacuruzi bavuga ko bagiye basaba kubakirwa isoko rijyanye n’igihe, rigezweho kuko mbere bacururizaga ahantu hadatwikiriye bikabagiraho ingaruka zo kunyangirwa no kwicwa n’izuba.

Kuri ubu baravuga ko buzuye amashimwe menshi nyuma yuko bubakiwe isoko rya Kijyambere ndetse kandi ngo biteguye gukomeza gushyigikira umukandida wabo Nyakubahwa Paul Kagame kuko na bo ngo kubakirwa isoko bigiye kubafasha kwihutisha iterambere ryabo.

Kamana Aimable ati: “Abikorera turashimira Nyakubahwa Paul Kagame ku gikorwa remezo cy’indashyikirwa mu mujyi wa Kabarondo, mumuduhere ubutumwa ko tunyuzwe kandi dushima, turamukeneye ngo twikomereze iterambere.”

Rurangwa Theoneste we yagize ati: “Dushimira Umukuru w’igihugu wacu kuko atugezaho ibyiza byinshi. Kuva na kera rero isoko ry’iwacu Kabarondo ryaramamaye kandi ridashinga, ubu rero ubwo rijyanye n’igihe ni amata abyaye amavuta. Twiteguye kuribyaza umusaruro no kurifata neza kandi natwe twiteguye kwitura ineza, uwatwubakiye isoko rigezweho.”

Mukamurara Joyce, yunzemo ati: “Iterambere muri Kayonza riri kwihuta kandi mu isoko rya Kabarondo ni ahantu nanjye niteguye gukomeza gushoramo imari nkacuruza ibicuruzwa bitandukanye. Abacuruzi twiteguye kuzamura no gukora ubucuruzi bw’ibiribwa, imyambaro ndetse n’izindi serivisi zitandukanye.”

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo kwamamaza Abakandida b’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu no ku Badepite mu Murenge wa Kabarondo, Tuganimana Emmanuel yavuze ko bazirikana uruhare rw’Umuryango FPR- Inkotanyi mu byagezweho ari yo mpamvu gutora Chairman Paul Kagame n’Abadepite ari ugukomeza iterambere.

Yagize ati: “Turebye ibikorwa twagejejweho na FPR- Inkotanyi mu myaka 30 ishize, Kabarondo icyo twiyemeje cya mbere, ni uko tuzakomeza gushyigikira umuryango kuko ntacyo twawima bitewe n’icuraburindi n’ubwigunge badukuyemo. Mu myaka itanu iri imbere naho rero hari byinshi batwereka bazashyira mu bikorwa kugira ngo dukomeze kujya mu iterambere.”

Isoko rya Kabarondo riri mu mihigo y’Akarere ka Kayonza y’umwaka wa 2023-2024 aho ryuzuye ritwaye miliyari 1na miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE