Kagame yasabye urubyiruko gukotanira umutekano n’amajyambere by’Igihugu

Ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024 mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame yasabye urubyiruko gukotana, bakotanira umutekano n’amajyambere by’u Rwanda.
Yababwiye ko we n’urungano rwe bagize amahirwe yo kuba FPR, anaboneraho kubabwira ko atari inyuguti eshatu gusa.
Yagize ati: “Twebwe, njyewe n’urungano rwanjye ari abo nduta banyegereye, ari abanduka nanjye ngenda negera twagize amahirwe yo kuba FPR.
FPR- Inkotanyi ntabwo ari ziriya nyuguti 3 gusa, FPR ni politiki, ni uburyo bwo gutekereza, ni uburyo bwo kubaho, uburyo bw’imikorere ijyanye n’ukuntu abantu bakwiye kubaho, ijyanye n’ukuntu bakwiye gutera imbere tukagana aho abandi bageze kera ndetse byaba bishobora tukabanyuraho.”
Yongeyeho ati: “Ibyorero ntabwo twabipfusha ubusa, cyane ndabibwira mwebwe urubyiruko, mwe mukibyiruka, bato. Twifuza kubarera muri iyo politiki ya FPR yo gukotana, gukotanira umutekano n’amajyambere y’Igihugu cyacu.”
Yongeyeho ati: “Ariko mujye mwibaza umuntu ni nk’undi haba hano mu Rwanda haba mu baturanyi, haba i Burayi, mu mahanga akize ateye imbere cyane, buriya bageze kuri byinshi ariko ntibaragera ku kurema umuntu kuko ntibyashoboka.
Ni yo mpamvu tunababwira mwebwe urubyiruko rwa FPR- Inkotanyi ko ariko mukwiye kumera mwebwe urubyiruko mugatinyuka mukareba umuntu mu maso mukamubwira ko atari we Mana, ntabwo ari bo Mana rwose. “
Perezida Kagame kandi yavuze ko ntawaza gutobanga ibyagezweho byubatswe, ahubwo abantu babikotanira ngo bagere ku buzima bwiza bifuza.
Ati: “Iyo ni yo ngiro, ni yo ntego, ni yo politiki ya FPR, ni yo politiki y’Inkotanyi, gukotana murabizi, mugomba gukotana ni bwo mugera ku buzima mwifuza kugeraho. Nta muntu uzaza ngo adutobangire ibyo twubaka. Ntabwo azabyishimira ikizamubaho.”
Yagarutse no ku bihinduka ibitangaza, ariko ko ntacyo bizabagezaho
Ati: “Hari na bariya rero bakoresha, bamwe bake cyane muri twe bakabagira ibitangaza, barabashuka. Buriya bazarinda basaza bashiremo umwuka ntacyo bagezeho ari igikoresho gusa.”
Yibukije urubyiruko ko rwitezweho kugira uruhare mu kurinda umutekano kandi ko ibyiza by’Igihugu bigomba kugera kuri buri wese.
Ati: “Twe rero turebe igihugu cyacu, twirebe, turebane tumenyane, tumenye ko ibyiza bikwiye kugera no ku wundi, byiza bibaye kuri umwe bikwiye kugera kuri buri wese, ku gihugu cyose bityo tugatera imbere. Iby’abandi tukabirekera ba nyirabyo uretse kubana n’abo neza, gukorana nabo neza, guhana amahoro ariko iyo ushaka amahoro witegura no kuyarinda. Twe rero twiteguye kuyarinda Ni mwe duheraho kandi.”
Umukandida Kagame yibukije ko inzira ya demokarasi atari iya none, ahubwo ko igikorwa cy’uyu munsi kiganisha ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, itariki Abanyarwanda bazongera guhitamo uko iyo nzira ikomeza.
