Mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo- Kagame

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi, akaba na Chairman wawo Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2024, yavuze ko mu Rwanda nta hantu umuntu akwiye gucirwa kugira ngo ahapfire.

Yagize ati: “Mu Rwanda hose nta hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n’abantu abo ari bo bose mu Rwanda, uwo ari we wese, ntawe ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe, nta n’umwe.”

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame ari hamwe n’andi mashyaka umunani bafatanyije kwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yanagarutse ku cyatumye ajya gutura mu Bugesera, asobanura ko byari ukugira ngo agaragaze ko ari ahantu haturwa kandi ubuzima bukaba bwiza.

Ati: “Njye naravuze ngo hariya hantu hagombaga kurimbura abantu reka ngende mpajye nk’ikimenyetso cyo kubihakana, cyo kubihakanya, cyo kubirwanya, ari hagati yacu tubane neza, ari hagati yacu n’abaturanyi tubane neza, hanyuma twe twikorere ibyacu bitureba, dukore ibyacu by’amajyambere, ari umunyabugesera ari uturuka mu kandi Karere k’iki gihugu cyacu, bagire ubuzima bumwe, amajyambere amwe, umutekano umwe, twese nk’Abanyarwanda tube kimwe dutere imbere.”

Mu Bugesera kuko hajyaga hatuzwa abantu hatagamijwe ko babaho, kuko habaga isazi ya tsetse, bikaba byari mu buryo bwo kugira ngo abahatuye ndetse n’aboherezwagayo izabamare.

Ibi yabivuze nyuma yo kugaragaza ko kubwira umuntu ngo ni Umugesera icyo byabaga bisobanuye.

Ati: “Iyo bavuze ngo ni Umugesera baba bavuze iki? Ni umugesera ni nk’igitutsi, ariko ugitutsi kijyanye n’uko natwe twitukaga, kuko aha mu Bugesera uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntihari ahantu ho kuba, habaye Tse-tse zikarya abantu bagapfa, hari abantu rero mu Rwanda bari bagenewe kuba mu Bugesera ngo bicwe na Tse-tse.”

Umukandida Kagame kandi yibukije urubyiruko ko rugomba guhatanira, gukotanira umutekano n’iterambere ntawe usigaye inyuma.

Ati: “Turangije iby’umutekano igikurikuraho cya ngombwa ni politiki nziza itagira uwo isiga inyuma mu gikorwa cyiza, amajyambere gutera imbere. Abantu ntibahore baganya umuhanda, amashuri, baganya ibintu bitanga ubuzima, ifunguro mu muryango ugasanga umugabo umugore abana bifashe ku itama ntibafite aho bari buvane ikiri bubatunge, bikwiye kuba amateka yahise dusiga inyuma.”

Igikorwa cyo kwiyamamaza kuri site yo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera kikaba cyitabiriwe n’abantu basaga 260 000.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE