Kwibohora nyako bitangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanyutse- Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga Paul Kagame, yavuze ko kwibohora byuzuye bitangira iyo urusaku rw’imbunda rwagabanyutse.
Ni ubutumwa yagejeje ku bihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora wizihizwa tariki 04 Nyakanga buri mwaka.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka u Rwanda rwizihiza kwibohora ku nshuro ya 30 igira iti ‘Kwibohora: Intambwe mu Ntego 30’.
Umunsi wo kwibohora witabitiwe n’Abanyacyubahiro batandukanye barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi CG Namuhoranye Felix, Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abagize Guverinoma ndetse n’Abayobozi b’amadini n’amatorero.
Hagaragajwe ko kwizihiza umunsi wo Kwibohora ari ukuzirikana abitanze, n’abameneye igihugu amaraso. Ni uguharanira ko icyari cyaraboshye Abanyarwanda kitazongera kubaho ukundi.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko rugomba kurinda igihugu, kukitangira bityo kigatera imbere.
Yagize ati: “Kwibohora nyako bitangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanyutse.”
Yakomeje abwira urubyiruko ko iki gihugu ari icyabo kandi rufite inshingano zo kukirinda.
Yashimiye abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye ibirori byabereye muri Sitade Amahoro ko ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi, Sitade yari ubuhungiro bw’impunzi zahigwaga ariko ko RPA yari hafi ikihutira gutabara.
Yavuze ko tariki 04 Nyakanga u Rwanda rwibuka abitangiye igihugu.
Nyuma ya Jenoside igihugu cyubatswe n’ingabo zifatanyije n’Abanyarwanda, ibyo bikorwa mu buryo bwa kinyamwuga n’ubu kandi biracyakorwa.
Ati: “Iki Cyizere ni igihango igihugu cyubakiyeho […] Politiki yacu uyu munsi ni ukubazwa inshingano.”
Icyo u Rwanda ruharanira uyu munsi ni ukwiyubaka no kubaka Afurika. Yavuze ko Abanyarwanda bafite uburenganzira n’ubudatsimburwa bwo gukora politiki yubatswe.
Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 30, byasusurikijwe n’itorero ry’igihugu Urukerereza.


