Abahagarariye inyungu za gisirikare baganirijwe ku mutekano w’u Rwanda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga bakiriwe ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) hakaba no kuri Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura. 

Bahawe amakuru mashya ku miterere y’umutekano w’u Rwanda imbere mu gihugu no hanze, ndetse n’umusanzu wa RDF mu guhashya iterabwoba muri Mozambique no muri Repubulika ya Santarafurika.  

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvénal yabahaye ikaze abashimira ubufatanye buzira amakemwa bakomeje kugirana na Minisiteri y’Ingabo butanga umusaruro mu bihugu bahagarariye no mu  Rwanda. 

Ati: “Ndabashimira ku bw’umurimo mwiza mukomeje gukora mu kwimakaza ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byacu. Nk’abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo, mutanga umusanzu ufatika mu gusigasira imibanire myiza hagati y’ingabo z’ibihugu kandi tugafatabya mu guhangana n’ingorane z’umutekano duhuriyeho.”

Yakomeje ashimangira ko mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora, abenshi muri abo bahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare bifatanya kwizihiza intambwe yatewe na bo bayigizemo uruhare. 

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abahagarariye inyungu za gisirikare mu Rwanda yashimiye Minisiteri y’Ingabo yabahaye amakuru mashya ku miterere y’umutekano w’u Rwanda no mu Karere, n’amahirwe bahawe yo kuganira ku ngingo z’umutekano n’igisirikare muri rusange.

Ibyo biganiro byakiriwe na Minisiteri y’Ingabo bikaba byayobowe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare Brig Gen Patrick Karuretwa. 

Byitabiriwe n’abahagarariye inyungu z’ibihugu byabo mu bya gisirikare n’ababungirije 24, baturutse mu bihugu 20 birimo Uganda, u Bushinwa, u Bubiligi, Ubwami bwa Yorodaniya, Namibia, Angola, Qatar, Kenya, Tanzania, Misiri, u Bufaransa na Turikiya. 

Nanone kandi harimo abahagarariye u Budage, Repubulika ya Korea, Polonye (Poland), Suwede (Sweden), Ethiopia, Algeria, Zimbabwe, u Burusiya n’abahagarariye Imiryango ibiri mpuzamahanga ari yo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe gutabara imbabare (ICRC). 

Gahunda yo guhura n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare ihoraho, ikaba itegurwa na Minisiteri y’Ingabo ifatanyije n’ubuyobozi bwa RDF mu kubaha amahirwe yo guhura bakaanira ku miterere y’umutekano mu gihugu, mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. 

Ni gahunda igamije kurushaho kwimakaza imibanire ishingiye ku bwumvikane, n’ubutwererane buhamye  bw’ibihugu byabo n’u Rwanda. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE