Perezida wa FIFA Infantino yashimiye Perezida Kagame uteza imbere umupira w’amaguru

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, (FIFA) Gianni Infantino yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko akomeza guteza imbere umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Infantino yamushimiye nyuma y’amasaha make Perezida Kagame, afunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024.
Ni ibirori byitabiriwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr. Patrice Motsepe.
Ni sitade ivuguruye ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 45.000, ivuye ku kwakira abafana 25.000. Yari yaratangiye kubakwa hagati mu mwaka wa 2022.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Infantino yagiza ati: “Nshimiye byimazeyo, umuvandimwe wanjye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku gufungura Sitade Amahoro i Kigali. Ni igikorwa ntagereranywa kizafasha guteza imbere umupira w’amaguru muri iki gihugu cyiza cyane.”
Yavuze ati: “Perezida Kagame, akomeje guteza imbere uyu mukino mwiza mu gihugu cye. Nizeye ko biganisha ku mubano mwiza ntagereranwa hamwe na Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, tuzakomeza dukorane mu gutoza abahungu n’abakobwa umupira w’amaguru mu bigero bitandukanye.”
Infantino kandi yanashimiye ubutumwa bwa Perezida Kagame, yatanze umushimira we na Motsepe uyobora CAF, kuba barafashije u Rwanda kubaka Sitade Amahoro “mu guteza imbere iki gikorwa remezo cya siporo yacu.”
Perezida Kagame yagize ati: “Bafashije u Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika mu guteza imbere urwego rw’umupira w’amaguru. Ni ahantu, abana b’Abanyafurika bashobora gutorezwa no kugaragariza impano nyinshi, dufite kuri uyu mugabane.”
Guverinoma y’u Rwanda yashoye asaga miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda, mu kuvugurura Sitade Amahoro. Ni sitade yamaze kwemerwa na FIFA nk’ahantu hakwakirira imikino mpuzamahanga nyuma y’ubugenzuzi bwa CAF.