Imbere ya Perezida Kagame APR FC yatsinze Police FC hatahwa Sitade Amahoro Nshya

Imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe , APR FC yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino gutaha Stade Amahoro Nshya.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nyakanga 2024 witabirwa n’abarimo Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe n’abandi banyacyubahiro.
Muri uyu mukino Police Fc ni yo yatangiye umukino iri hejyuru cyane yataka izamu rya APR FC iciye ku ruhande rwayo rw’ibumoso rwakinagaho Ishimwe Christian.
Ku munota 11 APR FC yatangiye ku kwinjira mu mukino binyuze kuri Mugisha Gilbert wacaga ku ruhande rw’ibumuso, washyize umupira mu rubuga rw’amahina, Ally awukoraho gato, bituma utagera kuri Mbaoma wari uwutegereje.
Nyuma y’iminota ibiri APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert watsindaga igitego gifungura Sitade Amahoro Nshya.
Uyu mukinnyi wari umaze umwanya agerageza amahirwe, yongeye kuzamukana umupira, anyura mu bo hagati ba Police, ni ko guterera umupira inyuma y’urubuga rw’amahina maze umunyezamu Rukundo Onesime ntiyamenya aho umupira unyuze.
Ku munota wa 20’ Police FC na yo yabonye amahirwe imbere y’izamu ku ishoti rikomeye Didier Mugisha yateye rigana ku izamu, Pavel Ndzila abanza guhoza umupira abona kuwufata neza.
Ku munota wa 24, APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira mwiza, Niyibizi Ramadhan yatereye ishoti inyuma y’izamu umupira ujya hanze.
Ku munota wa 27 Police FC yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu ku mupira Mugisha Didier yahinduye, ashaka Chukuma wari mu rubuga rw’amahina, uyu musore aranyerera akora ku mupira nubwo yari asigaranyye n’umunyezamu wenyine.
Imbere y’uko Igice cya mbere kirangira Police FC yasatiriye izamu ishaka igitego cyo kwishyura ariko ntishoboye kubyaza umusaruro uburyo bubiri bw’imipira iteretse mu ruhande rw’izamu rya APR FC.
Igice cya cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert.
Mu gice cya Kabiri APR FC yatangiye ikora imipinduka Kwitonda ‘Bacca’, Ndayishimiye Dieudonne na Pitchou basimburwa na Byiringiro Gilbert, Dushimimana Olivier na Taddeo Lwanga.
Ni na ko byagenze kuri Police FC yakuyemo Shami Carnot asimburwa na Senjobe Eric naho Kilongozi Richard asimbura Niyonsaba mugihe Odili yasimbuwe na Simeon Nshimiyimana.
Ku munota wa 48 Police FC yongeye kubona amahirwe imbere y’izamu rya APR FC Kuri Coup-franc yaterewe kure na Muhadjili, Mugisha Didier acanze kuwukoraho ujya hanze.
Ku munota wa 57 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira muremure wari utewe mu bwugarizi bwa Police FC, Nsabimana Eric ‘Zidane’ ashaka kuwusunikira umunyezamu we, ariko uba mugufi aho Mbaoma yari agiye kuwushyira mu nshundura ariko umunyezamu Rukundo aratabara.
Police FC yakomje gushaka igitego ariko abasore ba Mashami ntibashobora kumvikana ngo bemeranye kuri butsinde igitego.
Umukino warangiye APR FC itsinze Police igitego 1-0 mu mukino wo gutaha Stade Amahoro Nshya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.



AMAFOTO: SHEMA INNOCENT