Iburengerazuba: Ishyaka Green Party ryijeje impinduka mu mibereho y’aborozi b’amafi

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Nyuma y’Akarere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Nyakanga 2024, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR) ryakomereje mu Ntara y’Iburengerazuba rishaka amajwi azarigeza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse no kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu masaha ya mu gitondo, abarwanashyaka ba Green Party bari mu Karere ka Rusizi mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida Dr Frank Habineza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga 2024.

Democratic Green Party yasezeranyije abatuye Akarere ka Rusizi ko nibayigirira icyizere, bagahitamo Kandida-Perezida wayo, Frank Habineza n’Abakandida-Depite, hari byinshi bizahinduka mu mibereho yabo birimo kubafasha kororera mu Kiyaga cya Kivu binyuze mu kubaha imirama y’amafi mato bitagoranye.

Habineza Frank yijeje ab’i Rusizi ubufasha mu kurushaho kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu.

Yagize ati: “Turifuza ko mwagira uruganda rutunganya umurama w’amafi, ku buryo utazongera kuba ikibazo, kuko turabizi ko ari bimwe mu bihangayikishije by’umwihariko aborozi b’amafi.”

Yanavuze ko natorerwa kuyobora u Rwanda azashyiraho ishuri ryigisha uburobyi n’ibindi bijyana n’ibikorerwa mu mazi.

Habineza yabwiye abaturage ba Rusizi ko nibamutora nka Perezida, bakanatora Green Party ikagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, bitarenze muri Nzeri, buri Karere gakora ku mugezi mu Rwanda hazubakwa ishuri ryigisha abantu gutwara ubwato.

Ntezimana Jean Claude, Umunyamabanga Mukuru wa Green Party akaba ashinzwe n’ibikorwa byo kwamamaza Umukandida-Perezida n’abakandida-Depite 50, yavuze ko umwihariko bahaye Akarere ka Rusizi ari uko bazashyiraho politiki zinoza ububanyi n’amahanga.

Nibatora Habineza akaba Perezida w’u Rwanda, nta gihugu kizajya gifunga imipaka uko kiboneye kuko ngo bibangamira ubucuruzi kandi ari wo musingi w’ubukungu bw’Abanya-Rusizi.

Nyuma yo kwiyamamaza mu Karere ka Rusizi, Frank Habineza ushaka kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’abayoboke be bashaka kuba Abadepite, bakomeza ibikorwa byo gushaka amajwi mu Karere ka Nyamasheke.

Habineza wa Green Party n’abakandida Depite 50 bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, bageze mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke aho bakomereje kwiyamamaza.

Green Party ivuga ko ibyo yijeje abaturage mu 2017 byagezweho hejuru ya 70%; ibi birimo gukora ubuvugizi kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri, kuzamura umushahara wa mwarimu n’imikorere ya mituweli aho uwishyuye ahita atangira kwivuza.

Abaturage b’i Nyamasheke basabye Green Party gukomeza kubakorera ubuvugizi bakegerezwa ibikorwa remezo by’umwihariko iyubakwa ry’imihanda irimo uwa Tyazo – Rangiro – Cyato n’uwa Bushenge – Ntango.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 1, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE