Ngororero: Ishyaka Green Party ryakiranywe urugwiro mu bikorwa byo gushaka amajwi (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza kuri Site ya Kabaya mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho rishaka amajwi azatuma ryicara ku ntebe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Ntezimana Jean Claude, yahamije ko ibikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Dr Frank Habineza n’Abadepite byagenze neza.
Mu kiganiro gito yahaye Imvaho Nshya yavuze ko bakiriwe n’abaturage basaga 20,000.
Yagize ati: “Imisozi yari yacecetse kuko no kubona inzira tunyuzamo umukandida Perezida byagoranye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwihoreye Patrick, yahaye ikaze abayoboke b’Ishyaka Democratic Green Party, abwira abaturage ko ari uburenganzira bwabo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida baza babagana.
Yasabye abaturage kumva ibitekerezo bibanyura, hanyuma tariki ya 15 Nyakanga 2024, bakazitorera umuyobozi babona ubakwiriye.
Komiseri Mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party, Mugisha Alexis, yashimiye abaturage b’i Kabaya, ababwira ko amajwi bahaye iri Shyaka mu 2018 yatumye babona Abadepite 2 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yavuze ko ubu bagarutse gusaba amajwi bityo bakwiye kuzashyira igikumwe ku kirango cy’inyoni ya Kagoma kugira ngo bakomeze bagire iterambere mu birebana n’ubukungu ndetse n’imibereho myiza.
Mugisha yavuze ko imigabo n’imigambi by’Ishyaka Democratic Green Party, harimo ko ingengo y’imari nini y’Igihugu izajya mu buhinzi n’ubworozi mu gihe abaturage bazaba batoye Dr Frank Habineza nka Perezida wa Repubulika.
Yagize ati “Ibi kandi bizajyana no gushyiraho uruganda rukora ifumbire y’imborera kugira ngo abaturage babone umusaruro uhagije kandi ibyo bashoraga mu buhinzi bagura amafumbire bigabanuke.”
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza, Dr Frank Habineza, yabashimiye uko bamwakiriye neza kandi bakaba baje kumva imigabo n’imigambi bye ari benshi.
Ati “Hano mu Ngororero, nabazaniye ineza kandi mbifuriza ibyiza.”
Frank Habineza yavuze ko mu byo basezeranyije abaturage mu myaka ishize, ibirenga 70% byagezweho, bityo nibamugirira icyizere azakora ku buryo ikigega cya mituweli cyongererwa ubushobozi kugira ngo abaturage barusheho guhabwa serivisi zijyanye n’ubuvuzi.
Mu bindi yijeje abaturage ba Ngororero harimo kugabanya umusoro ku nyungu kugira ngo bizatume ibiciro ku masoko bigabanyuka bityo abaturage bakoroherwa no guhaha.


















































Amafoto: Juliet