Musanze: Ababyeyi bishimira imibereho y’umwana mu myaka 30 ishize

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ababyeyi bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bishimiye ibyiza bagejejweho n’imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Paul Kagame, yatumye mu myaka 30 ishize umwana w’Umunyarwanda yarahinduye imibereho n’ubuzima.

Abo babyeyi ngo kuba nta mfu za hato na hato ndetse na bwaki zinyuranye harimo ibyimbisha inda, ituma umuntu yuma zagiye burundu, bityo ngo kudatora umukandida wa FPR- Inkotanyi ari ukongera gusubira mu mirire no gusubira ku ngoyi y’ubukene.

Mukandayisenga Egidie wo mu Murenge wa Muhoza, Akagari ka Ruhengeri yagize ati: “Kuva aho RPF- Inkotanyi ibohoreye uru Rwanda, ubuzima bwa buri mwana bwatangiye kuba bwiza kuko yitaweho cyane ku bijyanye  n’imirire, mbere umwana wabaga ari mu mirire mibi yaryaga inyama z’ifuku n’amasiha, ariko ubu haje Girinka iduha amata, akarima k’igikoni ibi byose birengera umwana ni yo mpamvu twe dushyigikiye RPF- Inkotanyi.”

Karitanyi Zacharie wo mu Murenge wa Rwaza avuga ko kuri we nta wundi muti yari azi wavura bwaki uretse inyama z’isiha n’amafuku, ibi babitangaje mu muhango wo kwamamaza abakandida depite ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze.

Yagize ati: “Njye iyo umwana yarwaraga bwaki yumisha akananuka cyane cyangwa se akabyima umubiri wose abagabo n’abasore twahukaga imisozi tukarimbagura imikingo dushaka amafuku n’amasiha, ku buryo ifuku imwe yaguraga amafaranga 50, hari n’abari barabigize umwuga kubera nyine kugira ngo duhangane n’ikibazo cy’imirire mibi, none Kagame yazanye Girinka, atwubakira ibigo nderabuzima n’amarerero”.

Akomeza avuga ko kuri ubu usanga umwana ameze neza kuko yitabwaho mu buzima bwe kuva agisamwa.

Yagize ati: “Tekereza ko umugore kuri ubu abyara amaze kwipimisha inshuro zirenze 4, bivuze ko umwana akurikiranwa kugeza ku minsi 1000, mu gihe wasangaga hari abana benshi bazingamye, ntihashiraga icyumweru utumvise umwana witabye Imana, none ubu ubyara wizeye ko umwana azakura, tuzatora RPF- Inkotanyi kuko yaturinze bene urwo rupfu.”

Kuba koko umwana w’Umunyarwanda muri rusange yarahinduriwe imibereho mu gihe cy’imyaka 30 ishize bishimangirwa  n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobard.

Yagize ati: “Mbere abana bose ntibanywaga amata ariko kugeza ubu mu bigo mbonezamikurire abana batozwa kunywa amata, Girinka kuri ubu ituma imibereho y’umwana izamuka neza kuko yahereye mu miryango itishoboye, uburezi kuri bose kuko umwana atagikora ingendo ndende ajya kwiga, umugoroba w’ababyeyi na wo wigishije uburyo bwiza bwo kwita ku bana.”

Ikindi ababyeyi bishimira ni uko kuri ubu nta mwana ukizerera mu nzira nk’inshuke kuko n’amashuri y’inshuke yashyizwemo imbaraga.

Akarere ka Musanze kabarizwamo ibigo Mbonezamikurire by’icyitegererezo bibiri, amarerero rusange ari ahantu hanyuranye 64 n’amarerero yo mu ngo 164. Hose habarurwamo abana 16 857.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 29, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE