RwandAir igiye gukuba kabiri umubare w’abagenzi yatwaraga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuryango FPR-Inkotanyi wijeje ko ugiye kwagura urwego rw’ubwikorezi mu ndege, aho mu myaka itanu iri imbere, umubare w’abagenzi batwarwa na Kompanyi y’u Rwanda ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) uzikuba kabiri ndetse inongere ingano y’imizigo yatwaraga.

Ni ibikubiye mu migabo n’imigambi (Manifesto) y’Umuryango FPR-Inkotanyi y’imyaka itanu, y’ibyo iteganya kugeza ku baturage mu gihe uzaba ugiriwe icyizere cyo gukomeza kuyobora icyerekezo cy’u Rwanda.

Iyo Manifesto irimo gusobanurirwa abaturage mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame n’Abakandida Depite bahagarariye Umuryango RPF Inkotanyi mu matora rusange azaba kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga uyu mwaka.

Kuri ubu RwandAir, ifite indege ikoresha ziri mu moko atandukanye harimo Airbus A330s, iza   Boeing 737s, iza Bombardier CRJ900s n’iza De Havilland Canada Dash 8-Q400s.

RwandAir ikorera mu byerekezo 30 birimo mu Burasirazuba, hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo byo by’Umugabane w’Afurika, hakiyongeraho no mu bice by’Iburasirazuba bwo hagati, ku Mugabane w’u Burayi n’Aziya.

Umuryango FPR-Inkotanyi ugaragaza ko mu gushyira mu bikorwa Manifesto yayo izafatanya n’abafatanyabikorwa, n’izindi mbaraga zizashyirwamo mu kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije, ibikorwa byo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera bizarangizwa.

Biteganyijwe kandi ko n’ibindi bibuga by’indege bya Musanze na Rubavu na byo bizagurwa kandi bisanwe.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, aherutse gutangaza ko kongera ibyerekezo bya RwandAir,  bizafasha mu gukora ubucuruzi mu buryo bwiza kandi butajegajega ndetse no kongera  amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Yagize ati: “Nk’Igihugu kidakora ku nyanja, turazirikana ko ari ingenzi gushyikira urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, ku mugabane w’Afurika n’ahandi, kuko bufasha kuzamura ubukungu bw’u Rwanda. Aho duherereye mu mutima w’Afurika, bitwemerera kugira imikoranire n’ibice byose by’uyu mugabane, turashaka kwagura iyo mikoranire ndetse tunarenzeho.”

RwandAir ntifite gahunda yo kongera umubare w’abagenzi gusa, irashaka no gukomeza guzamura urwego rwa serivisi zitangwa mu bwikorezi bw’imizigo yo mu ndege nk’uko bikubiye muri Manifesto ya RPF.

Makolo kandi yashimangiye ko ari ngombwa no kwita ku bikorwa bijyanye no gutwara imizigo mu ndege.

Ati: “Gutwara imizigo ni kimwe mu bitwongerera ubukungu, nyuma y’icyorezo cya COVID-19, ni kimwe mu bintu birimo kwiyongera umwaka ku wundi.”

Muri iyo gahunda yo kongera ibyerekezo, RwandAir irimo gukorana n’izindi sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere ngo bigire hamwe uko bafata neza abakiliya.

Manifesto ya RPF-Inkotanyi igaragaza ko hazubakwa ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ubumenyi bwo gutwara indege no gucunga ibibuga byazo (Centre of Excellence for Aviation Skills -CEAS) rizafasha kongera abafite ubwo bumenyi mu Rwanda no mu Karere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE