Abavanywe mu manegeka barashimira Paul Kagame wabatuje akabaha n’amata 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bavanywe mu manegeka yo mu Mirenge ya Rongi na Nyabinoni, Akarere ka Muhanga, baravuga imyato Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame wabatuje akabaha n’amata. 

Aba baturage babarizwa mu  mu gice cy’imisozi ya Ndiza batujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo, bishimira kandi ko abageze mu zabukuru bahabwa umushahara wo kubatunga. 

Nyirakabumba Filomene, umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Horezo, avanywe mu manegeka, aravuga ko kuri ubu atacyikanga ko imvura ni igwa isuri ikamutembana n’umuryango we. 

At: “Kera nkiri mu manegeka hariya hafi ya Nyabarongo wasangaga mu gihe cy’imvura turara duhagaze n’umuryango wanjye, ku uburyo twabaraga ubukeye kuko wasangaga hirya yacu hari aho urugo rwagiye rutwawe n’isuri.”

Nyirakabumba akomeza avuga ko ntacyo yabona avuga ku byo Paul Kagame yakoreye umuryango we kuko nyuma yo kuwuvana mu manegeka yabahaye ni inka ibakamirwa ntibarwaze bwaki. 

Aragira ati: “Mu muryango wanjye ntago twari twarigeze tworora inka na rimwe kereka korora agakoko cyangwa udukwavu. Gusa Paul Kagame yo kabyara yaduhaye inzu nziza aduha isaso abona ko bidahagije aduha n’inka ku buryo ubu turi kunywa amata. Murumva se umuntu waguhinduriye ubuzima wabagamo ubara ubukeye wamwitura iki koko?”

Nyirakanyana Algentine, na we utuye mu Mudugudu wa Horezo uherereye mu Murenge wa Rongi, avuga ko Paul Kagame yabavanye mu rwobo ruganisha ku rupfu, kubera ko babunzaga akarago iyo imvura yabaga yaguye.

Ati: “Ni ukuri umubyeyi wacu Paul Kagame, yadukuye mu buzima twarimo bwo guhora tubunza akarago tujya gucumbika igihe imvura yabaga yaguye, kubera ko aho twari dutuye isuri y’amazi amanuka mu musozi wa Rongi yacaga ku mukingo uri haruguru y’inzu, none ubu turaryama tugasinzira nta kibazo turamushima.”

Akomeza na we avuga ko gushima Paul Kagame bitagira umupaka, kuri we n’abo babana mu Mudugudu wa Horezo, kuko yabonye kubimura mu manegeka akabatuza ngo bidahagije abaha n’inka ku buryo ubu banywa amata.

Ati: “Uriya mubyeyi Paul Kagame, ntacyo namushinja nkanjye ubwanjye kuko nyuma yo kudutuza, yaduhaye n’inka ubu nshobora gukama amata arenze litiro 10 ku munsi. Urumva se koko ntakwiye ku mukomera amashyi ndetse nkanahamya ko nzamutora tariki ya 15 Nyakanga nk’uwangiriye akamaro?”

Abatujwe muri uyu Mudugudu bose bemeza ko abana babo bubakiwe amashuri hafi ndetse ababyeyi babo ntibakigira impungenge ko bashobora guhurira mu nzira n’ikibazo. 

Bavuga ko ibyo bitandukanye n’uburyo mbere bakiba mu manegeka wasangaga ababyeyi iyo imvura yabaga iguye barahangayikaga kubera inzira abana banyuragamo bajya ku ishuri, dore ko zimwe zabaga ziri munsi y’imikingo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bizimana Eric, yemeza ishimwe ry’abaturage akavuga ko aba batuye mu Mudugudu wa Horezo babonye igisubizo kirambye ku buzima bwabo wasangaga mu gihe cy’imvura buri habi.

Bizimana ati: “Kuba bashimira Paul Kagame bifite ishingiro kuko nkurikije aho bakuwe mu misozi munsi y’imikingo, aho isuri yamanukiraga ku nzu babagamo, kuri ubu bakaba batuye mu nzu nziza bakaba banywa amata nta cyababuza gushimira uwabahinduriye ubuzima.”

Umuyobozi w’uyu Mudugudu wa Horezo Mukamwiza Adeline, na we avuga ko akurikije ubuzima bw’abatujwe heza babayemo bitandukanye kure ni imibereho babagamo bakiri iwabo mu manekeka.

Mukamwiza Adeline ati: “Reka mbahamirize ko aba batuye hano urebye aho bagiye bavanwa hari habi pe! Kuko hari munsi y’imisozi mu manegeka aho babaraga ubukeye, ku buryo kurata uwabakuye mu manegeka mbibonamo gushima uko bahinduriwe ubuzima”.

Uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo watashywe n’Umukuru w’Igihugu tariki ya 4 Nyakanga 2018, ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 24 umunsi Mukuru wo kwibohora, ukaba utuyemo imiryango igera ku 116 igizwe n’abantu 486.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 28, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE