Turi kumwe mu rugendo rwo kubaka igihugu cyacu- Kagame

Ubwo umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame yari ageze mu Karere ka Nyamagabe, yibukije Abanyarwanda cyane cyane abari kuri Sitade ya Nyagisenyi, ko ari kumwe na bo kugira ngo bafatanye kubaka u Rwanda no gukomeza kuzamura iterambere ryarwo.
Paul Kagame ati: “Nimuze dufatanye twubakiwe u Rwanda rwacu turuhe iterambere rirambye rigera kuri bose ndetse ridaheza n’abarugana.”
Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi yakomoje no ku bakunze gusakuza ngo twatoye ijana ku ijana.
Ati: kuri 15 ukwezi gutaha tuzahurira ku biro by’itora hanyuma bariya basakuza ko muzatora ijana ku ijana birabareba”.
Yongeye kongera kwibutsa urubyiruko muri rusange ko rufite umukoro wo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda kitarangwamo amacakubiri.
Paul Kagame ati: “Rubyiruko rero mufite umukoro wo kubaka igihugu cyacu gishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda kitarangwamo amacakubiri, kandi murabishoboye dufatanyije”.
Uyu mukandida wa FPR- Inkotanyi yanakomoje ku kuba FPR- Inkotanyi icyo Abanyarwanda bari cyo bagikesha FPR Inkotanyi.
Ati: “Ubu icyo turi cyo turabikesha Umuryango FPR Inkotanyi, ndetse n’uyu munsi Ibyo twagezeho mu myaka 30, uyu muryango ubifitemo uruhare rukomeye ku buryo gutora FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo ari ukugira ngo dukomeze kugera ku byiza birushijeho.”
Umukandida w’Umuryango wa FPR- Inkotanyi, yongeye kubwira abari i Nyamagabe ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gutora FPR- Inkotanyi n’Umukandida wayo kugira ngo Abanyarwanda bakomeza kuzamuka mu iterambere, ritagira uwo riheza.




