Minisitiri Dr Musafiri yagaragaje ibigwi by’Umukandida Kagame

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko mu 1999 ari bwo hafashwe umwanzuro wo kohereza abantu benshi muri kaminuza batitaye ku cyo ari cyo cyose.
Yagize ati: “Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda kuri kaminuza haje abanyeshuri benshi 1200 basohotse mu Mvaho Nshya bwa mbere na njye bari ndimo. “
Yongeyeho ati: :”Tugeze muri Kaminuza y’u Rwanda, uwo mwaka ni bwo hadutse ikintu kitwa makizari, ni umuntu uza adafite icyumba cyo kubamo yarangiza agasanga mugenzi we akamucumbikira bakararana ku gitanda kimwe, akaba aho umucumbikiye akitwa bosi. aho ni ho twamenye ko Chairmana ajya avuga ngo u Rwanda ni runini, u Rwanda ni rugari urukwavu rumwe rwisasira batanu uwo mugani ni bwo twawumvise.”
Cya Cyumba kimwe cyateganyirijwe umuntu umwe kikabamo abantu 4, icyateganyirijwe abantu babiri hakajyamo 4, icyari icya bane hakabamo 6, Abanyarwanda twiga gutyo turi benshi.
Kwitera icyuma, makizari ya hano ni uguhitamo kutarya ibya mugitondo, ibya kumanywa cyangwa ugahitamo kutarya nijoro.
Dr Musafiri yavuze ko Chairman areba umuntu akabona icyo ashoboye.
Ati: “Icyo nashakaga kubabwira ni uko makizari iyo amaze igihe gito ahinduka bosi yakomeza ubwo ndivuga urugendo rwanjye ngeze aho mpinduka mwarimu wa Kaminuza, Chairman arareba aravuga ati ndabona waba Minisitiri w’Ubuhinzin’Ubworozi, ndavuga nti ni ukuri! Chairman ni we muntu wenyine ubasha kureba umuntu akabona icyo yashobora we atiyumvamo ndamubwira nti ko mbona ntabishobora se, nti ariko ubwo ari wowe ubivuze ngaho mpa ubutumwa ngende ampa ubutumwa ndamanuka nza mu kazi.”
Yagarutse ku mashimwe cyane cyane abwira urubyiruko rugiye gutora bwa mbere ko bazatora neza.
Yavuze ibigwi biri mu Karere ka Huye, ati: “Abaturage baranezerewe, hari Stade ya Huye imaze amezi 6 ari yo yonyine yemerewe gukinirwamo imikino mpuzamahanga, Huye ifite imihanda inyerera.”
Yongeyeho ati: “I Gisagara bajyaga baca agatadowa, barangiza bakazana itara kandi na ryo rizana ya myotsi igakomeza. Chaiman arabaza ati aho hantu haba iki, bati haba nyiramugengeri, ivamo iki bati amashanyarazi habayo iki. Nyiramugengeri, avamo iki, amashyanayarazi, ati mugende udutadowa mutureke mububakire uruganda rukora amashanyarazi.”
I Nyanza ho ntawukijya kure kwa muganga, Utugari twose dufite ivuriro ry’ingoboka.
Nyaruguru ho yagarutse ahitwa ku Minini, […] avuga ko Kagame yigiraga muri Amerika mu ishuri ryiza, avayo aje ku rugamba.
Yagize ati: “Njye sinava muri Amerika nje ku rugamba, njye sinabishobora, ni we wenyine wabishobora.”
Dr Musafiri yabwiye urubyiruko ko Kagame yemereye abanyamuryango kuba umukandida. Yarabajije ati ku Munini hari umuhanda ugerayo, bati oya, ati mubahuze na Huye vuba, arongera ati ku Munini ariko bafite ibitaro? Mubyubake, ahura n’umuntu muri Amerika ati ko nshaka kuza gufata mu Rwanda ibintu by’icyayi ati ku Munini. Bateye icyayi batangiye no kukinywa.
Kwiyamamaza mu Karere ka Huye k’Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi ni igikorwa cyitabiriwe n’abagera ku 300 000.
