Green Party yijeje Abanyakirehe kuzakuraho igifungo cy’agateganyo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda – DGRP), ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024 ryagejeje imigabo n’imigambi yaryo ku baturage b’Akarere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ryiyamamarije muri santeri ya Nyakarambi.

Mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Dr Frank Habineza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse no kwamamaza Abadepite, Green Party yijeje Abanyakirehe ko nibayigirira icyizere bakayitorera kuyobora igihugu, ikintu cya Mbere izihutira gukora, ni ukuvanaho igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Ishyaka Green Party isanga igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo cyarafashwe nabi kuko ngo amategeko ateganya yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutagomba kurenza iminsi 5 yo gufunga umuntu cyangwa 7 iyo umuntu afashwe mu mpera z’icyumweru.

Dr Habineza yagaragaje ko usanga akenshi iyo umuntu afashwe na RIB, iminsi 5 ishobora kurangira, ikohereza ukekwaho icyaha mu bushinjacyaha.

Avuga ko ubushinjacyaha nabwo buba butagomba kurenza iminsi 5 cyangwa 7 ariko na bwa ngo akenshi iyo minsi irarangira, bukavuga ngo nta bimenyetso bihagije bafite bakamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ati: “Noneho ugasanga umuntu agiye muri gereza yambaye iroza akazamarayo umwaka wose bakimusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo […] nyuma y’umwaka cyangwa imyaka ibiri mukazasanga uwo muntu nta cyaha yari afite, akagirwa umwere.”

Yavuze ko abantu batinya kurega Leta akaba ari yo mpamvu bashaka kuzakuraho igihano cy’iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe Ishyaka Green Party rizaba ritsinze amatora y’umukuru w’igihugu.

Habineza wa Green Party avuga ko bazashyiraho ikigega cya Leta kizajya kiriha abantu bose bafungwa iminsi 30 y’agateganyo bikarangira bagizwe abere.

Agaragaza ko hari itegeko rivuga ko Umukozi wa Leta wayiteje igihombo akibazwa.

Bivuze ko uzajya aca urubanza akagena iminsi 30 y’agateganyo yo gukora iperereza, nyuma ukekwaho icyaha akagirwa umwere, umucamanza azajya yishyura igihombo yateje Leta.

Dr Habineza akomeza agira ati: “Niyo mpamvu dushaka ko iyo ngeso yacika burundu.

Dutsinze amatora ya Perezida wa Repubulika twabikuraho burundu ariko tudatsinze amatora ya Perezida tugatsinda ay’Abadepite nabwo twashyiraho ikigega kizafasha kugabanya ako karengane.”

Green Party ivuga ko nitsinda amatora izakuraho n’ibigo by’inzererezi, hagakorwa iperereza k’uwakoze icyaha kandi akagezwa imbere y’ubutabera.

Yavuze kandi ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo abari mu magororero bajye bahindurirwa amafunguro kugira ngo hirindwe ko hari indwara bakura mu magororero barimo.

Ati: “Umuntu ajya mu igororero yitunze ashobora kwigaburira uko ari ko kose, yajya muri gereza bakamuha indyo imwe gusa, niba atari impungure akarya akawunga gusa.

Tukaba twumva twebwe umuntu ugezeyo, Leta yareba uko ishyiraho ifunguro rihagije inshuro nibura eshatu ku munsi.

Twibuke ko ari umuntu kandi yagiye kugororwa kugira ngo azagaruke mu muryango ari umuntu muzima ariko iyo ariye indyo imwe gusa, abenshi nabonye bavayo barananutse, bararwaye igifu, bararwaye za diyabeti nta kintu ashobora kwimarira kandi yaragiye ari umuntu muzima.”

Ishyaka Green Party rishimira Leta, rigasaba ko uko yatangiye kwigisha imyuga mu magororero, ngo ni ibyo byose ko yazabyitaho.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE