Ngoma: Abagore barashimira Umuryango FPR Inkotanyi wabarinze gukubitwa no gutotezwa

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu bagore batuye mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma bavuga ko batagikubitwa bitewe na politiki y’imiyoborere myiza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe ya Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Paul Kagame wabahaye ijambo babibona nk’igisubizo kibafasha kugera ku iterambere kuko nta mugore ugikubitwa ngo ntarenganurwe.

Abagore baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko kudakubitwa ari inyungu kuri bo kuko bari mu nzego zifata ibyemezo zibahagarariye ndetse kandi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ribafasha kubana neza n’abagabo.

Cyiza Anne Marie yagize ati: “Yadukuye ahakomeye kuko twari twararenganyijwe, twarakubitwaga tukarazwa hanze kandi ntitwagiraga kirengera ariko ubu natwe twahawe ijambo. Turashimira Paul Kagame kandi twiteguye kumutora agakomeza kutugezaho ibyiza.”

Mukaturatsinze Verdiana utuye mu Kagari ka Kagarama mu murenge wa Rurenge yavuze ko kuva umugore yagira ijambo hari byinshi byahindutse harimo no kuba byaragabanyije amakimbirane mu miryango.

Yagize ati: “Turashimira Paul Kagame wahaye ijambo umugore ntakandamizwe nk’uko byahoze mu myaka yo hambere. Nta mugore bagikubita ubu turatuje turatekanye kuko imiyoborere myiza yashyizweho iduha uburenganzira bungana n’ubw’abandi. Ubu nkora imirimo ibyara inyungu ndetse ikazana iterambere mu rugo kuko nuzuzanya n’umugabo wanjye.”

Yakomeje agira ati: “Kuba dufite abagore mu nzego zifata ibyemezo mbona ari igisubizo kuko hari nabo tuba twaritoreye ngo baduhagararire.

Mukarushema Annet yagize ati: “Kera warakubitwaga ntubone aho uregera, ubu ugirana ikibazo nuwo mwashakanye bakabunga, yaba ari umugore ukosheje cyangwa umugabo bakamuganiriza akajya ku murongo. Ibi byose ni uko umugore yahawe ijambo, mbere warakubitwaga ntubone uwo uregera ngo agutabare, ntugire ukuvugira; mu by’ukuri kugira ijambo kw’abagore harimo inyungu nyinshi ku muryango n’igihugu.”

Akimana Janviere, ati: “Twigishwa uburinganire n’ubwuzuzanye kuri ubu dukorera ingo zacu dufatanyije n’abagabo bacu, ibyo byose tubikesha ko uyu munsi wa none hari inteko z’abaturage zinyuzwamo ubutumwa bw’uburinganire n’ubwuzuzanye, amahugurwa duhabwa ku buryo amakimbirane mu ngo yagabanyutse bitakiri nkuko byahoze mbere. Turashimira Paul Kagame waduhaye ijambo.”

Chairmana w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko Umuryango FPR Inkotanyi wakuyeho akarengane n’ubusumbane abagore bibona mu buyobozi no mu nyungu z’igihugu hajyaho ibyiciro bibahagarariye mu nzego zose kugera no mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ibyiza igihugu gifite bisaranganywe bigere ku Banyarwanda bose.

Yagize ati: “Ni byo nta mugore ugikubitwa ariko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barakandamizwaga ndetse bakimwa ijambo, bagakubitwa ndetse kandi ntibagire kivurira cyangwa ubarengera ariko Umuryango FPR Inkotanyi ukuraho izo nzitizi zose hamwe na Chairman Paul Kagame, ku buryo umugore afite ijambo nk’iry’umugabo.”

Chairman Mapambano yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abagore kwitabira ibikorwa byo kwamamaza abakandida babo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite  ndetse no kwitabira amatora ari benshi kandi bagashyigikira umuryango mu ntego ifite yo gutora umukandida Paul Kagame 100%.

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE