Ibyo RPF Inkotanyi izageza ku baturage mu myaka 5 mu bukungu

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe n’inzego z’Umuryango FPR-Inkotanyi kuva ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, ndetse n’Abanyamuryango baba mu mahanga, mu myaka itanu iri imbere (2024-2029).

Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko uzarushaho kwihutisha iterambere mu nzego zitandukanye muri iyi myaka itanu iri imbere.

Ibizibandwaho mu rwego rw’Ubukungu

Mu rwego rw’ubukungu, hagamijwe iterambere rirambye, rigera kuri buri Munyarwanda wese, rishingiye ku ishoramari, ku bumenyi no ku mutungo kamere kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, hibandwa kuri gahunda zirimo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa hongerwa agaciro n’ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hagamijwe kwabura isoko.

Hiyongeraho kandi guteza imbere inganda, ubucuruzi no guhanga imirimo hibandwa ku bagore n’urubyiruko; kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere hatezwa imbere imicungire y’amashyamba mu buryo burambye, no kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Umuryango RPF Inkotanyi kandi muri gahunda y’imyaka itanu ufite gahunda yo guteza imbere ubwikorezi bwo ku butaka, mu mazi no mu kirere ndetse no kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu hibandwa ku buryo butangiza ibidukikije.

Harimo kandi gukomeza iterambere ry’imijyi n’icyaro, hitabwa ku miturire ijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.

Kugeza amashanyarazi n’amazi meza ahagije kandi ahoraho kuri bose no kububakira ibikorwa remezo by’isukura, gukomeza guteza imbere urwego rw’imari, ubukerarugendo n’ishoramari hanozwa serivisi.

Ibyagezweho mu rwego rw’ubukungu myaka irindwi ishize (2017-2024)

Igipimo cy’imirimo ihangwa buri mwaka cyagiye cyiyongera ku buryo bushimishije nubwo mu gihe cyo guhangana na COVID-19 byabaye ngombwa ko hafatwa ingamba zo kurengera ubuzima bw’abaturage, ibikorwa bimwe mu bukungu bigahagarikwa by’agateganyo. Kugeza mu mwaka wa 2024 hahanzwe imirimo igera kuri 1.200.000 ihwanye na 80% y’iyari yarateganyijwe.

Hakomeje kuzamurwa umubare w’abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, kandi abakoresha abarangije muri aya mashuri bakomeje kwishimira ubushobozi bafite.

Imishinga 9.045 y’urubyiruko rwize imyuga yahawe inkunga y’ibikoresho by’ibanze kugira ngo bashobore gutangira ibikorwa bibyara inyungu.

Hakomeje gahunda zo gufasha imishinga y’urubyiruko aho imishinga 38.102 yatewe inkunga. Hahuguwe amakoperative 2.239 ku miyoborere n’imicungire y’umutungo wa Koperative.

Imirenge SACCOs yashyiriweho ikoranabuhanga (Core Banking System) igezweho riyifasha gukora neza.

Ikindi kandi hiyongeraho guteza imbere imijyi, icyaro n’imyubakire, hagamijwe imibereho myiza ya bose.

Havuguruwe igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’Igihugu n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kandi byombi birimo gukoreshwa.

Hubatswe Imidugudu 87 mishya bituma imiryango y’Abanyarwanda 17.595 ituzwa neza ivanwa ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Amashanyarazi yagejejwe ku miryango 2.629.673 (76.3%) ivuye kuri 931,552 (34.4%) muri 2017 mu gihe intego ya 2024 yari ingo 3.312.743 (100%).

Hubatswe inganda 7 zitunganya amazi bituma ingano y’amazi ku munsi iva kuri meterokibe 182.120 muri 2017 igera kuri 329.652 ku munsi, mu gihe intego yari meterokibe 303,120. Ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza bagera kuri 82%.

Hashyizweho amatara ku mihanda ifite uburebure bwa km 2.185, mu gihe intego yari kilometero 2.373 muri 2024, mu Mujyi wa Kigali imihanda ifite amatara ni km 441 naho mu zindi ntara ni km 1.744 harimo ibice byahawe umwihariko nka Pindura-Bweyeye, Kitabi Ntendezi n’imirenge 7 yo mu Karere ka Nyaruguru.

Mu kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu hongerewe imihanda indi iragurwa. Mu Mujyi wa Kigali, haguwe umuhanda uva mu Mujyi ukagera Nyabugogo n’umuhanda Kanogo-Rwandex-Prince House.

Haguzwe imodoka magana abiri (200) zo gutwara abagenzi mu mijyi, hanongerwa ibyerekezo by’imodoka zitwara abagenzi mu Ntara, biva kuri km 13,932 muri 2017 bigera kuri km 14,107 muri 2024.

Guteza imbere inganda, ibyoherezwa mu mahanga n’ibikorwa remezo

Ku bufatanye n’Abikorera, hubatswe inganda nshya eshatu (3) zikora imiti n’inkingo ari zo APEX Biotech, Cooper-Pharma Africa na BioNTech.

Hubatswe kandi uruganda rukora inzitiramubu, inganda nshya esheshatu zikora ibikoresho by’ubwubatsi (sima, ibyuma n’insinga z’amashanyarazi), inganda esheshatu zikora ibikoresho byo gupfunyikamo, inganda nshya 27 zikora imyenda, inganda 563 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ziri hirya no hino mu Gihugu, uruganda rukora amata y’ifu (Milk Powder Plant) mu Karere ka Nyagatare n’uruganda rukora ifumbire mu Karere ka Bugesera.

Mu korohereza abikorera kohereza ibicuruzwa mu mahanga, kuva mu 2017 kugera mu Kwakira 2023, binyuze muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD), abikorera bohereza ibicuruzwa mu mahanga bahawe inyunganizi isaga miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,172,116,643 Frw).

Hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere dutandukanye igera ku burebure bwa km 1,639 mu gihe intego yari kilometero 1.745 muri 2024.

Muri iyo mihanda harimo, Kagitumba-Kayonza-Rusumo  ufite kilometero 208, Huye-Kitabi ufite kilometero 53, Sonatube-Gahanga-Akagera ufite  km 13, Base-Rukomo (km 51), Nyagatare-Rukomo km 73, Huye-Kibeho ufite km 66, Kibugabuga-Shinga-Gasoro km 47), Rubavu-Gisiza (km 19), Rubengera-Rambura (km 15) na Nyagatare-Karama (km 30).

Mu rwego rwo kugeza umusaruro ku isoko, hubatswe kandi hanasanwa imihanda mihahirano (feeder roads) ifite km 4.136, mu gihe intego yari km 5.145 muri 2024.

Hubatswe imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na kilometero 237 mu Mujyi wa Kigali, imijyi iwunganira n’indi mijyi mito.

Imwe mu mihanda yubatswe mu Mujyi wa Kigali harimo Nyabugogo-Gatsata, Rwandex-Prince House, Nyamirambo-Rebero-Nyanza, Kagugu-Batsinda-Nyacyonga, Downtown-Yamaha; Ruliba-Karama-Nyamirambo n’iyindi.

Mu mijyi umunani yunganira Umujyi wa Kigali n’indi mijyi hubatswe imihanda mu Turere twa Nyagatare, Karongi, Ruhango, Ngoma, Kayonza, Kirehe, Musanze, Rubavu, Muhanga, Huye, Rusizi, Bugesera n’ahandi.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali (KIA) cyaravuguruwe, icya Kamembe kirasanwa. Igice cya 1 cy’ibikorwa by’ikibuga cy’indege cya Bugesera kigizwe n’inzira z’indege.

Hubatswe icyambu kidakora ku mazi (dry port) ari cyo Kigali Logistics Platform, ubu kikaba gikora. Icyambu cya Rubavu na cyo cyararangiye.

Hubatswe amasoko 7 ya kijyambere agamije guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka i Rusizi, Rubavu, Karongi, Cyanika, Nyamasheke, Rusumo na Bugarama.

Guteza imbere ubukungu bushingiye kuri serivisi n’ubumenyi

Mu kwegereza Abanyarwanda bose serivisi z’imari hakoreshejwe ikoranabuhanga, ijanisha ry’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari ryavuye kuri 89% muri 2017 rigera kuri 93% muri 2023.

Ingano y’ihanahana ry’amafaranga hakoreshejwe terefoni zigendanwa yikubye inshuro enye iva kuri miliyoni 251 muri 2017, igera kuri miliyoni 1.090 muri 2023.

Agaciro k’amafaranga yishyuwe hakoreshejwe terefoni zigendanwa kikubye inshuro cumi n’ebyiri, aho kavuye kuri miliyari 1.384 z’Amafaranfa y’u Rwanda muri 2017 kakagera kuri miliyari 16.664 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2023.

Hashyizweho Ikigega Nzahurabukungu (Economic Recovery Fund: ERF) cyo gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo bishobore gukomeza no kurinda imirimo yashoboraga gutakara.

Icyo kigega cyashyizwemo miliyoni magana ane na mirongo itanu na zirindwi z’amadolari y’Amerika (USD 457M). Icyiciro cya mbere (USD 100 M) cyafashije amahoteri 143, ibigo 2 byakira inama, ibigo bikora imirimo y’ubucuruzi, n’ubwikorezi, n’ibigo 68 by’amashuri. Icyiciro cya kabiri (USD 357M) kizakomeza gufasha ishoramari (Investments), ibikoresho/imishahara (Working Capital) n’ingwate zitangwa na BDF (Guarantee) ku mishinga y’ubucuruzi (2021-2028).

Hashyizweho ikigega Ejo Heza mu mwaka wa 2018 aho abantu 3.331.246 bamaze kwiyandikisha. Ubu umubare w’abantu bizigamira ku buryo buhoraho muri Ejo Heza ugeze kuri 2.817.009 bafite ubwizigame bugeze kuri miliyari 52.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ingoro ndangamurage zitandukanye zarasanwe zirimo Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi (Gicumbi), Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda mu Karere ka Huye, Ingoro y’Umurage yitiriwe Richard Kandt iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Ingoro y’Umurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Hanubatswe Ingoro y’Umurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko. Nubwo icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye cyane urwego rw’ubukerarugendo, mu mwaka wa 2022, ubukerarugendo bwinjije miliyoni 620 z’amadolari y’Amerika.

Kuva muri Mutarama 2023 kugeza mu Kwakira 2023, ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga bwinjije miliyoni 95 z’amadorari y’Amerika.

Uru rwego rurimo kugenda ruzahuka ku buryo bwihuse bitewe ahanini n’ingamba zashyizweho zijyanye no gukomeza kureshya ba mukerarugendo (nka Visit Rwanda) no kwakira inama mpuzamahanga hatangwa serivisi zinoze zituma u Rwanda rwifuzwa gukorerwamo ubukerarugendo.

Mu guteza imbere no kubyaza umusaruro ubuhanzi, hashyizweho ishami rishinzwe guteza imbere filime (Rwanda Film Office).

Abahanzi ba muzika 334 harimo 124 b’ Abanyarwanda na 210 b’abanyamahanga babonye umusaruro ukomoka ku mutungo bwite mu by’ubwenge (loyality fees).

Ku bufatanye n’Abikorera hubatswe ibikorwa remezo byo kwakira inama mpuzamahanga n’imyidagaduro harimo Kigali Arena (BK Arena), Kigali Golf club, hanongerwa ubushobozi Intare Conference Arena.

Mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu ikoranabuhanga, imishinga y’itumanaho 359 yatewe inkunga.

Umubare w’abahuguwe ku mutekano w’ikoranabuhanga (cyber security) ugeze kuri 200.

Hashyizweho ishuri “Rwanda Coding Academy” aho abagera kuri 58 barangije kwiga. Iri shuri ririmo abanyeshuri barenga 270 rikaba ritanga amasomo agezweho mu gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa.

Hashyizweho gahunda y’Intore mu Ikoranabuhanga-Digital Ambassadors Program igamije guhugura Abanyarwanda mu ikoranabuhanga ry’ibanze. Kugeza ubu, hari Intore mu Ikoranabuhanga zigera ku 1,081 ziri mu tugali dutandukanye, hamwe n’abagenzuzi (supervisors) b’Intore mu Ikoranabuhanga 54.

Abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bageze kuri 35% muri 2023 bavuye ku 9% muri 2017.

Kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije

Ubuhinzi n’ubworozi

Umusaruro mbumbe ukomoka ku buhinzi n’ubworozi wariyongereye uva kuri Miliyari 2,027 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2017 ugera kuri Miliyari 4,425 muri 2023 mu gihe intego muri 2024 yari Miliyari 3,888.

Ingano y’ifumbire mvaruganda yakoreshejwe n’abahinzi yikubye kabiri iva kuri Toni 44,957 muri 2017, igera kuri Toni 96,371 muri 2023 mu gihe intego yari Toni 96,371.

Imbuto z’indobanure zakoreshejwe n’abahinzi zikubye kabiri ziva kuri toni 3.416 muri 2017, zigera kuri Toni 6.131 muri 2023 mu gihe intego yari toni 7.050.

Ubuso buhingishwa imashini bwikubye kabiri, buva kuri hegitari 35,000 muri 2017, bugera kuri hegitari 79,908 muri 2024.

Ubuso bwuhirwa bwariyongereye buva kuri hegitari 48,508 muri 2017, bugera kuri hegitari 71,585 muri 2023 mu gihe intego yari ukuhira kuri hegitari 102,284 muri 2024.

Umubare w’ubuhunikiro bw’imyaka wikubye gatatu uva kuri 153 muri 2017, ugera kuri 530 muri 2024. Umubare w’imashini zumisha umusaruro wikubye inshuro 4, aho zavuye ku 10 zikagera kuri 45. Ibyumba bikonjesha byariyongereye biva kuri kimwe muri 2017 bigera kuri 54.

Amakusanyirizo y’amata yikubye kabiri ava kuri 56 muri 2017, agera kuri 134 muri 2023. Inganda zikora ibiryo by’amatungo zikubye hafi kabiri, zavuye kuri 4 muri 2017 zigera kuri 7 muri 2024.

Ingano y’umusaruro w’indabo woherezwa mu mahanga wikubye kabiri, uva kuri Toni 416 muri 2017 ugera kuri Toni 845 muri 2023. Umusaruro w’imbuto wikubye gatatu uva kuri Toni 7,305 muri 2017 ugera kuri 21.953 muri 2024, mu gihe umusaruro w’imboga wikubye kabiri uva kuri Toni 22.988 muri 2017, ugera kuri Toni 51.689.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi n’aborozi kubona no gukoresha serivisi z’imari mu kuzamura umusaruro, hashyizweho gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo bifashe abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Serivisi za Leta zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zirenga 684 zivuye kuri 155 muri 2017; Intego ni uko serivisi zose zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Gukwirakwiza interineti hirya mu gihugu hose bigeze kuri 78% bivuye kuri 39.7% muri 2017.

Mu rwego rwo korohereza abahinzi kubona ubwishingizi, hashyizwemo gahunda ya Nkunganire ingana na 40%, aho hegitari 33.270 z’ibihingwa zimaze kwishingirwa, inka 43,508 n’andi matungo akaba yarafatiwe ubwishingizi.

Umutungo kamere

Umusaruro w’amabuye y’agaciro wavuye kuri miliyoni 373 z’amadolari y’Amerika muri 2017 ugera kuri Miliyari imwe na Miliyoni ijana y’amadolari y’Amerika.

Hubatswe inganda zitunganya amabuye y’agaciro 4: Hari urutunganya zahabu, gasegereti, coltan n’urundi rutunganya amabengeza.

Hubatswe laboratwari ipima amabuye mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’ubushakashatsi.

Hakozwe ubushakashatsi mu duce 24 tugagaragaza amahirwe yisumbuyeho ku mabuye asanzwe amenyerewe n’andi mashya akenewe ku isoko (nka lithium, n’amabengeza-Rare Earth Element).

Ubuso buteyeho amashyamba bwageze kuri 65,9% (728,945Ha) buvuye kuri 29,8% (Ha 710.392) muri 2017. Hatewe ibiti by’imbuto ziribwa bisaga miliyoni 4,8 mu Gihugu hose bivuye kuri 254.000 muri 2017.

Amashyamba ya Leta amaze kwegurirwa abikorera hagamijwe kuyacunga no kuyongerera umusaruro ageze kuri 63,4% avuye kuri 14,1% muri 2017.

Mu kurushaho kurinda abaturage no gukemura ikibazo cy’amazi aturuka mu birunga (Musanze na Burera), ibiraro 23 bifasha abaturage kwambuka imyuzi, imiyoboro y’amazi (water channels) ifite uburebure bwa Km 18, ibizenga 3 bifata amazi ku myuzi ya Muhabura na Nyarubande n’ibindi.

Kurengera ibidukikije

Hashyizweho uburyo bunoze butuma ibikorwa byose mbere yo gutangira bigomba kubanza gukorerwa inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije (Environment Impact Assessment: EIA) kandi hakanagenzurwa iyubahirizwa ryabyo. Kuva mu 2017 kugeza mu 2023, imishinga y’iterambere igera ku 2,010 yabonye ibyangombwa by’inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije (Environment Impact Assessment: EIA).

Hatangiye gushyirwa mu bikorwa imishinga minini irengera ibidukikije: (1) Green Gicumbi washowemo asaga Miliyari 28 z’amafaranga y’ u Rwanda, uzatanga imirimo 30.000 ugere ku bagenerwabikorwa 380.000. (2) Amayaga atoshye (Green Amayaga) washowemo Miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda, uzatanga imirimo 150.000 ugere ku bagenerwabikorwa basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 300  (1.3 million).

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE