Muhanga: FPR yahaye igikoma umubyeyi wabyaye amaze kwamamaza Paul Kagame 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kamugisha Marie Gorethi ukomoka mu Mudugudu w’Akavumu mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga yasuwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri ako Karere bamuha igikoma ndetse bamugabira n’inka izakamirwa uwo mwana ngo akure neza.

Uyu munyeyi wabyaye umwana w’umuhungu agahita amwita Ian Kagame Mugwaneza, yabyaye avuye kwamamaza umukandida Paul Kagame mu ntangiriro z’iki cyumweru. 

Umubyeyi Kamugisha Marie Gorethi avuga ko ari ibyishimo kuriwe kuko nyuma yo kujya kunda avuye kwamamaza umukandida Paul Kagame, akitabwaho n’abaganga kugeza abyaye, ndetse kuri ubu akaba yagenewe igikoma n’umuryango wa FPR Inkotanyi, ari umugisha kuri we azagenderaho mu buzima bwe n’ubw’umwana yabyaye.

Kamugisha aragira ati: “Ni ibyishimo kuri jye no ku mwana wanjye nabyaye kuko mbonye umugisha uturuka kuri Paul Kagame; nagiye kwamamaza mu urugo iwacu  babanje kumbuza kujyayo. Icyiyongera kuri uyu mugisha gikomeye bikaba ari ibyishimo natewe no kubona ubuyobozi bw’Umuryango FPR buza ku nsura bukampa igikoma”.

Kamugisha akomeza avuga ko umugisha ukuye kuri Paul Kagame azawugenderaho mu ubuzima bwe, kandi ari igihango agiranye n’Umuryango FPR-Inkotanyi yari asanzwe akunda.

Ati: “Ubu umugisha nabonye ugerwaho na bake ku uburyo nzawugenderaho mu buzima bwanjye, ndetse kikaba ari n’igihango ngiranye na FPR ariko cyane cyane Nyakubahwa Paul Kagame watumye uyu mugisha ungeraho.”

Urukundo akunda Paul Kagame rwatumye umuhunguwe w’imfura we n’umuryangowe mu mazina bamwise hazamo izina KAGAME ndetse amazina ye agahura n’ay’umwe mu bana b’Umukuru w’Igihugu aho yamwise Ian Kagame Mwizerwa. 

Ni mu gihe ku uruhande rwa Chairlerson w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, ashimira Kamugisha ubwitange n’urukondo akunda umukandida wa FPR Inkotanyi rwatumye anitabira ibikorwa byo kumwamamaza ari n’ubwambere yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida.

Kayitare ati: “Ni byo nashimira Kamugisha ubutwari yagize no gukunda cyane umukandida Paul Kagame kuko nubwo yari afite intege nkeya nk’umubyeyi utwite, yarihanganye arahagera ndetse abasha no kubona umukandida we akunda nkuko abivuga ndetse akaba ari na bwo y’ibaruka umwana we w’imfura ku myaka 21. Natwe nk’Umuryango wa FPR Inkotanyi twishimiye iyi nkuru nziza tumuzanira igikoma cy’ababyeyi”.

Usibye guhabwa igikoma cy’umubyeyi, umuryango wa Kamugisha wagabiwe n’inka yo gukamirwa Ian Kagame Mwizerwa. 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Kamena 26, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE