Kamonyi: Paul Kagame yababereye umutaka ntibakinyagirwa n’imvura yabubakiye isoko

Ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame hamwe no kwamamaza abakandida ku mwanya w’ubudepite bava muri uyu muryango, bamwe mu banyamuryango ba FPR inkotanyi no mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, baravuga ko gushyigikira umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, bifite ishingiro kuko nyuma yo kububakira isoko, yabahindukiye nk’umutaka kuri ubu basigaye barema isoko haba imvura igwa cyangwa izuba riva.
Nyiransabimana Herene umwe muri aba banyamuryango avuga ko we na bagenzibe mbere baremaga isoko imvura yagwa bagahita bataha uwazanye imyaka ku isoko agasubira murugo atagurishije ndetse anantagiranwa nayo.
Ati: “Mbere tutarubakirwa isoko na Perezida wacu Paul Kagame, wasangaga kurema isoko hano iwacu i Kayenzi ari ikibazo, kuko wasangaga uwazanye ibijumba ibishyimbo nibindi iyo imvura yagwaga byararangiraga imvura imvura yamucikiragaho , we nibyo yazenye mu isoko ku uburyo byari ikibazo”.
Icyakora akomeza avuga ko kuri ubu Perezida Paul Kagame yabubakiye isoko barema batanyagurwa ku uburyo ku mutora ngo yongere abayobore aricyo bashyize imbere.
Ati:” Ubu ureba dufite isoko ryiza risakaye ntago tukinyagirwa, ku uburyo ineza Paul Kagame yadukoreye atwubakira isoko tugomba kuyigenderaho, tumutora ndetsedutora umuryango wa FPR Inkotanyi kugirango akomeze kutuyobora mu nzira y’iterambere”.
Uku kubona isoko risakaye kubw’ineza ya FPR Inkotanyi n’umukandida Paul Kagame, biragarukwaho na Niyomufasha Rolence umubyeyi urema nawe isoko rya Kayenzi, aho avuga ko bararubakirwa isoko hari ibicuruzwa bya ngirikaga ibitandukanye n’ubu ngubu nyuma yo kubakirwa isoko na Perezida Paul Kagame.
Ati: ” Nutuye mu murenge wa Kayenzi ndetse ndema isoko rya Kayenzi, ariko Paul Kagame yatubereye umutaka udukingira imvura igihe twaguye kurema isoko, kuko ataraduha isoko twarantagurwaga inyanya zikamenagurika uwaje gucuriza agatahana igihombo, ariko ubu turirema ntakitubuza haba kumvura cyangwa ku zuba”.
Kamarade Jean Baptiste umucuruzi nawe ucururiza hafi y’iri solo ati: ” Umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yubaka iri soko rya Kayenzi yadukijije byinshi kuko, iyo imvura yagwaga wasangaga nange ngorwa no kugamisha abanyesoko kandi ncuruza ibiribwa byangirika, ku uburyo kuri ubu ntakibazo dufite ibituma ndushaho kwemeza ko nzatora Paul Kagame, ndetse no kubadepite jye nzatora ku gipfusi ahanditse FPR Inkotanyi”.
Uku gushima umukandida wa FPR Inkotanyi, biranashimangirwa n’ umuyobozi w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Kamonyi Niyongira Uziel, uvuga ko ntacyo umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi adakora ngo ageze iterambere kubanyarwa, into aheraho asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, guhurira tariki ya 15 ku biro by’itora bagatura umukandida w’umuryango wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, ndetse kubadepite bagatora ku gipfusi ahanditse FPR Inkotanyi. Ati: Ibyo Paul Kagame yatugejejeho nibyinshi kandi atwifuriza ineza mubihe byose ku uburyo ku mutora ari intego yacu ari nayo mpamvu mbasa banyamuryango guhura ku itariki ya 15 tugatora Paul Kagame ndetse kubadepite tugatora ku gipfusi ahanditse FPR Inkotanyi”.
Aha mu kurenge wa Kayenzi umuryango wa FPR Inkotanyi, ukaba wamamaje umukandida Paul Kagame, ndetse n’abazawuhagararira ku mwanya w’ubudepite aho abakandida ku mwanya w’ubudepite bahawe ijambo nabo bakemeza ko umuryango wa FPR Inkotanyi hari byinshi umaze kugezaho abanyarwanda haba mu mibereho myiza, mu bukundu, mu mutekano n’ubuzima ku uburyo ntagisibya kuri 15 abazerekeza kubiro by’itora bazatora Paul Kagame ndetse kubadepite bagatora ku gipfusi ahanditse FPR Inkotanyi.


