Iby’uko ibyiza biri imbere ni impamo si impuha- Paul Kagame

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko ibyo kuba umuryango RPF Inkotanyi ufite gahunda yo gukomeza guteza imbere Igihugu atari impuha ko ahubwo ari impamo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024, mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba muri Nyakanga uyu mwaka.

Kagame yageraranyije ingabo zayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu n’intare, ko bagize imyitwarire imeze ityo  kugira batsinde urugamba.

Yagize ati: “Twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare, ni ukuva ngo izo ngabo n’ubundi ni zo zijya ku rugamba, kandi kurwana nk’intare, rero ntabwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama. Kandi iyo uri intare ukagira ingabo z’intama nta rugamba watsinda. Ibyago twabyumvise kare twebwe.”

Yashimiye abaturage ba Nyarugenge n’Abanyarwanda muri rusange kuko bafatanyije mu rugendo rw’imyaka 30 ishize mu kubaka igihugu n’ubwo bitari byoroshye.

Yagize ati: “Ubundi uru Rwanda ntabwo rwari rukwiye kuba ruriho bitewe n’uko rwatereranwe, ariko bitewe n’uko rwateraniweho, induru igahora ari induru ku Rwanda. Ariko Abanyarwanda buriya bumwe twigisha buri gihe, ni imbaraga, kugira intego ni imbaraga, gukora ibyiza wumva bikureba ni imbaraga. Ibyo rero mu guhindura amateka yacu ni yo nzira twahisemo.”

Yavuze ko n’ubwo ari umukandida wa RPF Inkotanyi akaba hari n’abandi bafatanyije nta kintu asaba abaturage ahubwo abashimira kubera babanye muri byinshi kandi ko icyizere kiri hagati ya FPR n’abandi bafatanyije bifuza ko Igihugu cyakomeza kubaka amateka mashya.

Ati: “Dukomeze tugirirane icyo cyizere, dufatanye dukorere Igihugu cyacu, ndetse na kwa kundi mubivuga ibyiza ko biri imbere ni impamo ntabwo ari impuha.”

Paul Kagame yavuze ko hakiri urugendo rurerure ko Abanyarwanda bataragera aho bifuza kugera, yashimangiye ko kuba ibyiza byarabonetse mu Rwanda aho bitigeze biba bidasanzwe, kandi ko inzira isigaye ari ukugera ku byiza bindi bisanga ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.

Asaba abaturage gutora ingirakamaro mu gihe cy’amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ati: “Kuri iriya tariki dutora abantu ariko muri bo tuba dufite ibitekerezo by’ibyo dushaka kugeraho ngo batuyobere. Nk’uko mutahindutse muri za ngabo z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero intare zibyara intare, dufite abakobwa n’abahungu babyiruka, dukomeze ntituzahindure kuba intare.

Mwebwe batoya rero, kandi urugamba mvuga rukubiyemo byinshi, ni urugamba rwa politiki, urw’ubukungu, urw’ubumwe na bya bindi iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza ndetse intare zibavuyemo zibakomotsemo.”

Yavuze ko urugero rw’intare yatanze bifite impamvu nyinshi, avuga u Rwanda rwashyize imbere guteza imbere abagore n’abakobwa ko intare y’ingore ari yo ihiga bityo “ariko no mu muco usanzwe, abagore ni bo bagira urugo. Kurugira mvuga, bakora byinshi mu rugo.”

Yavuze ko umugore agira imbaraga mu gihe afite umugabo barwubakana, ndetse ko bafite inshingano zo kubaka Igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye byo kubura abantu benshi  kandi Abanyarwanda bakwiye gufatanya kurwubaka.

Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagize amahirwe muri izi mpinduka z’amateka bagiramo FPR kandi ko ari yo yo kubakiraho ibyagezweho ndetse n’ibindi biri imbere.

Abaturage ba Nyarugenge bwamweretse urugwiro ndetse bamwizeza ko bazamutora bose tariki ya 15 Nyakanga 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE